Indege yo mu bwoko bwa McDonnell Douglas MD-87 yakoreye impanuka mu hafi y’ikibuga cy’indege cya Houston Executive Aiport muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iragurumana ariko abagenzi bose bari bayirimo bararokoka.
Amashusho agaragaza iyi ndege yaguye mu isambu mu gace ka Waller ivuye kuri iki kibuga cy’indege kuri uyu wa 19 Ukwakira 2021 igurumana, hakanagaragara n’itsinda ry’abashinzwe kuzimya umuriro.
Umuyobozi w’urwego rwa Waller rushinzwe umutekano w’abaturage, Troy Guidry yabwiye ibitangazamakuru byo muri Houston ko abagenzi 18 bari muri iyi ndege na 3 bashinzwe serivisi zayo bashoboye kuvamo, gusa hakomeretsemo umwe, uyu nawe akaba yakomeretse byoroheje.
Urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano mu by’ubwikorezi n’urushinzwe indege za gisivili zatangaje ko zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka.


