Indege yari ijyanye Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi mu mujyi wa Goma yagiriye ikibazo mu nzira, isubira iyo yari ivuye.
Amakuru ya Radio Top Congo avuga ko indege y’uyu Mukuru w’Igihugu yagize ikibazo cya moteri ubwo yari imaze iminota 30 ihagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’djili giherereye muri Kinhsasa.
Iyi ndege yarimo abakorana bya hafi na Perezida Tshisekedi yasubiye kuri iki kibuga cya N’djili igitaraganya, ihageze isubira hasi neza, nta n’umwe ugize ikibazo.
Perezida Tshisekedi yari agiye i Goma mu myiteguro y’inama y’Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere, byakekwaga ko ishobora kuba mu minsi mike iri imbere ariko igihe nticyigeze gitangazwa.
Yari afashe urugendo mu gihe byari byatangajwe ko ashobora kugera i Goma tariki ya 22 Nzeri 2020, akazavayo tariki ya 25.


