Indege z’indwanyi 19 z’u Bushinwa zongeye kuvogera ikirere cy’ubwirinzi cya Taiwan

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’ingabo muri Taiwan iravuga ko indege 19 z’intambara z’u Bushinwa zinjiye mu kirere cy’ubwirinzi cyabo mu masaha 24 ashize, kikaba ari kimwe mu byo Taipei yita gutotezwa buri gihe na Beijing .

Kuri uyu wa Gatatu, minisiteri y’ingabo muri Taiwan yavuze ko indege z’indwanyi 19 b’Abashinwa zo mu bwoko bwa J-10 zinjiye mu mfuruka y’amajyepfo ashyira uburengerazuba bw’ikirere cy’ubwirinzi, cyangwa ADIZ, cya Taiwan nubwo zakomeje kuba hafi y’inyanja y’u Bushinwa kurusha iya Taiwan, nk’uko ikarita minisiteri yashyize ahagaragara ibigaragaza.

Minisiteri yavuze ko igisirikare cya Taiwan cyakurikiranye uko ibintu byifashe kandi gitegeka ingabo zirwanira mu kirere gutegura indege z’intambara, amato, n’uburyo bwo kwirinda misile buri ku nkombe z’inyanja nk’uko tubikesha Al Jazeera.

Izindi ndege esheshatu z’ingabo zirwanira mu kirere n’ubwato butatu bwo mu mazi bw’Abashinwa nabyo kuri uyu wa Gatatu byagaragaye hafi ya Taiwan, ariko ntibyinjira muri ADIZ ya Taiwan.

Ingabo zirwanira mu kirere z’u Bushinwa zakomeje kunyuzaa indege z’intambara hejuru y’ikirere cy’ubwirinzi cya Taiwan hafi buri munsi kuva zategura imikino y’intambara hafi ya Taiwan muri Kanama umwaka ushize zamagana uruzinduko rw’uwari Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, Nancy Pelosi.

Taiwan yasubije icyo ita ubushotoranyi bukomeje bw’u Bushinwa ivugurura indege zyo z’intambaraa zo mu bwoko bwa F-16 ndetse itumiza izndi ndege 66 z’ubu bwoo muri Amerika, mu gihe yaguze izindi ntwaro zitandukanye kandi yongera igihe buri munya Taiwan w’umugabo agomba kumara mu gisirikare kiva ku mezi ane kigera ku mwaka umwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *