Kuri uyu wa Gatanu Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo gifatanyije n’ingabo za SADC bakomeje ibitero by’indege ku birindiro bitandukanye bya M23 muri Masisi.
Amakuru atangazwa n’abanyamakuru begereye Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo baravuga ko igitero cy’indege cyibasiye ibirindiro by’inyeshyamba za M23 mu ifamu bita Espoir muri Teritwari ya Masisi, hafi y’uruganda rwa fromage ruri ku muhanda Sake-Kitshanga.
Ayo makuru akomeza avuga ko hari n’ububiko bw’intwaro bwa M23 bwasenywe muri ibyo bitero.
Ihuriro Alliance Fleuve Congo ryemeje ko Guverinoma ya Kinshasa yongeye gukoresha drones za CH-4 zirasa ku bushake ku ngo z’abaturage ndetse rishyira ahagaragara ifoto y’inyubako yasenywe. Iri huriro ryongeye gushimangira ko ubutumwa bwa Leta ya Congo bwakiriwe kandi buzasubizwa kinyamwuga.

Ibitero byo kuri uyu wa Gatanu bije bikurikira ibyo kuri uyu wa Kane ushize, itariki 18 Mutarama 2024, aho na none ibirindiro bya M23 biherereye ahitwa Misekera byarashweho amabombe menshi.
Bivugwa ko imbunda zarasaga kuri ibi birindiro zishinze muri Sake.
Ibi kandi bikomeje kuba nyuma y’urupfu rw’abasirikare babiri bakuru ba M23 baherutse kwicirwa mu gitero umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma yise icy’ubugwari mu kiganiro yagiranye na Bwiza TV, kuko aba bantu baticiwe ku rugamba ahubwo batezwe igico bagiye kuganira n’abaturage.


