Indege z’intambara zisaga 50 z’u Bushinwa zongeye kwigabiza ikirere cya Taiwan

Sangiza iyi nkuru

Abayobozi bavuga ko mu minsi ibiri ishize indege nyinshi za gisirikare z’u Bushinwa zongeye kwinjira mu kirere cya Taiwan, aho ku wa gatanu, indege mirongo itatu n’umunani zagaragaye muri iki kirere, mu izindi ndege 20 zagaragaye ku wa Gatandatu.

Abunyujije kuri twitter, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Taiwan, Joseph Wu, yagize ati: “Tariki ya 1 Ukwakira ntabwo wari umunsi mwiza. Igisirikare cyo mu kirere cy’u Bushinwa (PLAAF) cyagurukije indege 38 z’intambara mu kirere cy’ubwirinzi cya Taiwan, biba umubare munini ugaragye ku munsi. Iterabwoba? Birumvikana.
Biratangaje Repubulika yu Bushinwa ntikitaye ku guhimba urwitwazo noneho,”

Kuri uyu wa Gatandatu ushize, Minisitiri w’Intebe wa Taiwan, Su Tseng-chang, nawe yavuze kuri izi ndege z’u Bushinwa nk’uko iyi nkuru dukesha Euronews ivuga.

Ati “U Bushinwa buri gihe bwakoze ibikorwa by’ubugome n’ubunyamanswa bigamije guhungabanya amahoro y’akarere. Umuryango mpuzamahanga ugenda uhagarika ibikorwa nk’ibi biva mu Bushinwa,”

Gucengera kwa mbere kw’indege z’u Bushinwa kwabaye ku munsi w’igihugu cy’u Bushinwa hizihizwa ishingwa rya Repubulika y’u Bushinwa.

Muri icyo cyumweru kandi, u Bushinwa bwashinje u Bwongereza “imigambi mibisha” bwohereza ubwato bw’intambara mu karere ka Taiwan.

U Bushinwa bwagiye bwohereza indege zerekeza kuri iki kirwa buvuga ko kiri mu butaka bwacyo hafi buri munsi mu myaka mike ishize, burushaho gukaza ibikorwa by’ubushotoranyi bukorera imyitozo ya gisirikare hafi yacyo.

Mu cyumweru gishize, u Bushinwa bwagurukije indege 24 hejuru ya Taiwan nyuma y’uko Guverinoma ya Taipei itangaje ko izasaba kwinjira mu itsinda ry’ubucuruzi ry’Inyanja ya Pasifika u Bushinwa nabwo bwasabye kwinjiramo.

Taiwan yitandukanyije n’u Bushinwa mu gihe cy’intambara hagati y’abenegihugu mu 1949 kandi u Bushinwa buvuga ko ni biba ngombwa buzakoresha ingufu mu kongera kwihuza na Taiwan.

U Bushinwa bukaba budakozwa iby’uko Taiwan ijya mu miryango mpuzamahanga, ndetse kirazira kuvugira ku butaka bw’u Bushinwa ko Taiwan ari igihugu ahubwo n’intara yabwo kuri bwo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *