Indemyabusugire, izina rya Gitore ryahawe abakozi ba REG

Sangiza iyi nkuru

Abakozi ba Sosiyete y’Igihugu y’ingufu (REG) bari bamaze icyumweru mu itorero, i Nkumba mu Ntara y’Amajyaruguru, bahawe izina rya Indemyabusugire, riturutse ku kuba aribo shingiro ry’Ubukungu n’Ubususuruke mu gihugu.

Ni izina bahawe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Gatete Claver, kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Kamena 2019, abibutsa ko ibyo bigishijwe mu itorero bamazemo iminsi irindwi bitagiye kuba imfabusa.

Ati “Indemyabusugire, iri zina rijye ribaranga mwaba mu kazi cyangwa ahandi,. Ubukungu bw’Igihugu bushingira ku mashanyarazi, kuba mwaraje mu Itorero rero ibyo muhakuye mubibyaze umusaruro bizabafashe guteza igihugu cyacu ku iterambere”.

Mu cyumweru bamaze i Nkumba mu Itorero, aba bakozi ba REG bagejejweho ibiganiro bitandukanye. Gen Kabarebe James ubwo yabagezagaho ikiganiro kirebana n’urugamba rwo kubohora igihugu, yabatangarije ko uru rugamba rwarangiye, ubu hariho urwo kwivana mu bukene.

Yagize ati “Urugamba rwo kubohora Igihugu rwararangiye, ariko dukomeje kwibohora ingoyi y’ubukene. Ubu icyo tubasaba nka REG ni uko mwageza ku banyarwanda bose umuriro ngo bibohore ubukene biteze imbere”.

Ni icyumweru aba bakozi ba REG bamaze i Nkumba mu Itorero. Ni icyiciro cya mbere kigizwe n’abakozi 200, ibindi byiciro ngo bikazajyayo mu minsi iri imbere.

a3
Amb.Gatete arasaba izi Ntore kubyaza umusaruro amasomo zahawe

a2

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *