Indirimbo y’umuhanzi wo muri Tanzaniya, Ali Kiba, yise “Seduce Me” yaciye agahigo ko kuba indirimbo yujuje abayirebye ku rubuga rwa Youtube barenga miliyoni 3 mu minsi 6.
Iyi ndirimbo ibaye indirimbo ya mbere iciye aka gahigo, yashyizwe ku rubuga rwa Youtube tariki ya 25 Kanama 2017, kugeza aho twandikiye iyi nkuru yari imaze kurebwa n’abantu 3,099,111, mu gihe haciyemo iminsi 6 igiye hanze.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muhanzi yahise aca agahigo ko kuba umuhanzi wo muri Afurika y’Iburasirazuba ufite indirimbo yarebwe bene kano kageni, dore ko na mukeba we Diamond Platinumz ataraca aka gahigo, indirimbo ye yagerageje kurebwa mu gihe gito ni Salome yakoranye na Ray Vanny yarebwe na Miliyoni imwe y’abantu mu minsi ine.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana/Bwiza.com


