Leta ya Tanzaniya ibinyujije mu kigo cyitwa TCRA (Tanzania Communication regulatory Autority) yafashe icyemezo cyo guhagarika indirimbo 13 harimo ebyiri za Diamond Platnumz, nyuma yo gusuzuma bagasanga zihabanye n’umuco w’iki gihugu.
Ibi bije bihurirana n’agahinda uyu muhanzi Diamond amazemo iminsi nyuma yaho umugore we, Zari Hassan atangarije ko batandukanye.
Ku wa Gatatu tariki 28 Gashyantare 2018, nibwo iki kigo cya TCRA cyasohoye urutonde rw’indirimbo 13 zihagaritwe nyuma yo gusanga zibangamira umuco.
Ubuyobozi butanga amakuru kuri iki kibazo bwagize buti”Nibyo koko twafashe umwanzuro wo guhagarika indirimbo 13 gucurangwa hano imbere mu gihugu kuko twasanze zihabanye n’amahame agenga umuco wacu”
Umwaka ushize nibwo Perezida wa Tanzaniya, Dr John Magufuli yagarutse ku kibazo cy’indirimbo abahanzi bo muri Tanzaniya bakora ziganjemo amashusho y’urukozasoni ko zahagarikwa.
Mu ndirimbo zahagaritswe za Diamond harimo: Hallelujah na Waka Waka yakoranye na Rick Ross. Izindi ndirimbo zahagaritswe harimo Pale Kati Patamu ya Ney wa Mitego, Chura na Nimevurugwa ya Snura, Hainaga Ushemeji ya Manifongo, I’m Sorry JK ya Nikki Mbishi, Kibamia ya Roma Mkatoliki, Tema Mate Tumchape ya Madee, Uzuri Wako ya Jux, Nampa Papa ya Gigy Money na Nampaga ya Barnaba.
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…



