Indorerezi 1,200 zimaze kwemezwa na NEC ko zizakurikirana amatora yo mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Indorerezi zaturutse mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba zirishimira umutekano uri mu Rwanda muri iki gihe ndetse n’uko amatora y’umukuru w’igihugu yateguwe ugereranyije no mu bindi bihugu nk’uko byemezwa na Charles JK Njoroge, waje uyoboye izi ndorerezi.

EAC irateganya kohereza itsinda ry’indorerezi 27 zizakurikirana amatora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe mu kwezi kwa 8 uyu mwaka. Bamwe muri bo bakaba bagiranye ibiganiro n’abayobozi ba Komisiyo y’igihugu y’amatora aho basobanuriwe igikorwa cyose uburyo cyateguwe. Aba ni bamwe mu ndorerezi zigera ku 1.120 zimaze kwemezwa na Komisiyo y’igihugu y’amatora ko zizakurikirana aya matora.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Charles JK Njoroge aravuga ko amatora yo mu Rwanda afite umwihariko kubera uburyo aba ateguwe. Ati, ” Nari hano mu myaka ya shize mu gikorwa cy’amatora kandi nanone ndi hano muri aya matora. Ndabona umwuka ari mwiza, ndabona umutuzo muri iki gihugu kandi icyo nicyo kintu akenshi twifuza gufatiraho urugero rwiza. Birazwi ko hari bimwe mu bihugu ahagiye hagaragara amakimbirane. Twavuga ko ari byiza ko abantu bakurikirana ibirebana n’umutekano kuri buri wese afite uburenganzira bwo gutorera mu mahoro, guhitamo uwo ashaka, kandi utora akaba ariwe wihitiramo utsinda kandi n’utsinzwe akabyihanganira ahubwo akamenya ko hari ikindi gihe azongera kugerageza amahirwe ye .”

Prof. Kalisa Mbanda ukuriye Komisyo y’igihugu y’Amatora avuga ko kwakira indorerezi bibashimisha kuko nta bwiru iyo komisiyo ikoreramo.

Muri izi ndorerezi zaturutse muri EAC zizanywe no gukurikirana aya matora, ngo nta banyarwanda barimo ahubwo Abanyarwanda bazajya mu itsinda rizakurikirana amatora yo muri Kenya kandi na none nta banya Kenya bazaba bari muri iryo tsinda bazakurikirana ay’iwabo.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *