Ingabire Victoire aramagana ibikorerwa abo mu ishyaka rye batuye i Remera

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki akaba n’Umuyobozi w’Ishyaka ritaremerwa mu Rwanda ( FDU-Inkingi), Ingabire Umuhoza Victoire asaba ko abayobozi bakorohera ababa mu ishyaka rye by’umwihariko abatuye i Remera mu Karere ka Gasabo kuko ngo bari gukorerwa ibyo yise itotezwa.

Umurwanashyaka wa FDU Inkingi witwa Renzaho Janvier utuye mu mudugudu wa Nyarugenge, akagari ka Kinunga, umurenge wa Remera  watawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Ukuboza 2018 nyuma akarekurwa gusa ngo nta cyaha na kimwe yashinjwaga nk’uko Ingabire Victoire yatangarije Bwiza.com ku murongo wa telefoni.

Ingabire Victoire yavuze ko hari abantu bakoreshwa n’amarangamutima bakibasira abarwanashayaka ba FDU-Inkingi,ingingo avuga ko ikomeje kubangamira ishyaka rye ricyiyubaka.

Ati “ Ikibazo mbona dufite hano mu gihugu hari abantu bamwe bakoreshwa n’amarangamutima, nkuriya mu demob bita Gacaca, kuba atiyumvamo umuntu agahuruza inzego z’ubuyobozi azibwira ngo dore abo kwa Ingabire (atangara). Umuntu agatabwa muri yombi gutyo gusa. Icyakora nashimye bariya bayobozi kuko nubwo bamutaye muri yombi ariko bagize ubushishozi bakamurekura. Kandi ziriya nzego ziyemeje kunga Janvier na Gacaca.”

Bwiza.com yashatse kumenya icyatumye  Janvier Renzaho atabwa muri yombi maze uyu munyapolitiki avuga ko ngo yaryozwaga kuba yaramusuraga ubwo yari muri gereza.

Ati “Nta cyaha bamurega usibye kuvuga ko yansuraga igihe nari mfunzwe n’igihe nafungurwaga akaba yari mubaje kunyakira. Iritotezwa ridukorerwa ndaryamaganye.”

Inkuru bifitanye isano: https://bwiza.com/2018/12/27/umurwanashyaka-wa-fdu-inkingi-bivugwa-ko-yari-yatawe-muri-yombi-yarekuwe/

Uyu munyapolitiki yemeje ashimitse ko abanyamuryango b’ishyaka rye bo mu cyo yise ‘Intara y’Iburasirazuba ’batamerewe neza.

Ati “Nibyo bafite ibibazo byo gutotezwa. Iki ni ikibazo abayoboke bacu muri karere k’iburasirazuba bakunze guhura nabyo. Kuba uyu munsi bakoranye ubushishozi bakamureka  ndizera ko ari uko bazakomeza. Ndibutsa ko uwari uduhagarariye muri iriya province, witwaga Habarugira Jean Damascene yishwe kuri 11/5/2017  kandi n’ubu uwamwishe [ntavuga uwo ari we] ntiyigeze abihanirwa . Habarugira nawe yatwawe na demobu witwa Théophile,yamusanze iwe m’urugo amujyana amubwira ko yamuboneye ikiraka nyuma umurambo we bawusanze bamukuyemo amaso, bamuciye ijosi.”

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Ingabire asaba  inzego zibishinzwe gukora ibishoboka byose bigahagarara  bityo hakubahirizwa icyo  Itegeko Nshinga ry’igihugu  rivuga ko ngo buri Munyarwanda afite uburenganzira bwo kujya mu ishyaka ashaka kandi amashyaka menshi akaba yemewe mu gihugu.

Ingabire Victoire yaje mu Rwanda avuye mu Buholandi  mu mwaka wa 2010. Yaje gufungwa nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo n’icy’ingengabitekerezo ya Jenoside, nyuma y’ijambo yavugiye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ku wa 16 Mutarama 2010.

Ku wa 13 Ukuboza 2013, nyuma yo guhamwa n’ibyaha yashinjwaga, nibwo Urukiko rw’Ikirenga rwamukatiye igifungo cy’imyaka 15 mu isomwa ry’urubanza yaba we ndetse n’ubushinjacyaha bari bajuririye nyuma yo kumukatira bwa mbere igifungo cy’imyaka umunani.

Ku wa Gatanu tariki ya 14 Nzeri 2018, nibwo Ingabire hamwe n’izindi mfungwa zisaga ibihumbi bibiri, bahawe imbabazi na Perezida Kagame baza gufungurwa.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *