Ubwo Don Moen yataramanaga n'Abanyarwanda mu 2019, Ingabire yari ahari (ifoto: Inyarwanda)

Ingabire Victoire yahishuye igihe aheruka kwitabira igitaramo mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, Ingabire Umuhoza Victoire, yahishuye igihe aherukira kwitabira igitaramo cyabereye mu gihugu.

Mu kiganiro cy’ubuzima bwe busanzwe yagiranye na BWIZA, Ingabire yavuze ko mu rwego rw’imyidagaduro akunda umuziki, by’umwihariko injyana ya Zouk na Reggae, agakunda umuhanzi Tshala Muana wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).

Abajijwe niba hari ibitaramo by’abahanzi ajya yitabira mu Rwanda, Ingabire yasobanuye ko bibaho, ari na bwo yahishuye ko igitaramo aherukamo muri iki gihugu ari icy’umuhanzi Don Moen.

Yagize ati: “Umuntu waje nkajya kureba ni Don Moen. Indirimbo ze zaramfashije cyane ndi muri gereza. Agira indirimbo nziza cyane. Ndumva ari cyo gitaramo mperukamo.”

Don Moen yakoreye igitaramo muri Camp Kigali tariki ya 10 Gashyantare 2019. Ni cyo gihe uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana aherukira mu Rwanda.

Ubwo Don Moen yataramanaga n'Abanyarwanda mu 2019, Ingabire yari ahari (ifoto: Inyarwanda)
Ubwo Don Moen yataramanaga n’Abanyarwanda mu 2019, Ingabire yari ahari (ifoto: Inyarwanda)

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *