Amashusho ya video agaragaza ingabo z’u Bushinwa n’iz’u Buhinde zishinzwe kurinda umupaka ku kiyaga cya Pandong buri gihugu cyiyitirira, ziterana amabuye yasakaye ku mbuga nkoranyambaga abantu batangazwa n’uko guhangana. Nubwo iyi video bivugwa ko itarasuzumwa neza, abayobozi b’u Buhinde bo baremeza ko uko guhangana kwabayeho hagati y’Abahinde n’Abashinwa.
Uku guhangana hifashishijwe amabuye no guterana ingumi n’imigeri kwabaye mu gihe ubusanzwe hadakunze kugaragara umwuka mubi kuri uyu mupaka. Ibi bintu byabaye kuwa 15 Kanama ku Munsi w’Ubwigenge bw’u Buhinde bikaba byaratangajwe n’igisirikare cy’u Buhinde ko ari ubwa mbere bibaye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Video y’amasegonda 45 televiziyo yo mu Buhinde, NDTV yemeza ko abayobozi mu Buhinde bemeza ko ari iya nyayo, igaragaza guhangana kwabaye hagati y’ingabo z’u Buhinde zishinzwe kurinda umupaka zihanganye n’iz’Abashinwa bivugwa ko bwamaze amasaha agera kuri abiri.

Ku isegonda rya 20, muri iyi video hagaragamo abarinzi b’umupaka bahanurwa hejuru nyuma hakagaragara undi musirikare kuri urwo ruhande yikubita hasi agaterurwa na bagenzi be bamusubiza inyuma, aho bivugwa ko uyu musirikare ari Umuhinde hagendewe ku myambaro yari yambaye y’igisirikare cy’u Buhinde.
Uku guhangana rero ngo kwadukiye mu mugenzo abasirikare b’ibihugu byombi basanzwe bakora, aho abahagarariye buri gihugu bazamura amabendera y’ibihugu byabo bakavuga ko aho hantu barwanira ari ahabo ariko nyuma bagasubira mu birindiro byabo. Kuba aba basirikare baba bari hano batemerewe kuba bafite imbunda, ngo akaba ari byo byatumye ibintu bitarushaho kumera nabi kuko hari kubaho kurasana mu gihe n’ubundi ku mpande zombie ngo hagiye habaho gukomereka bidakabije.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


