M23 irashinja ingabo z'u Burundi kwifatanya na Leta ya RDC

Ingabo z’u Burundi zahindutse abacancuro: Major Ngoma

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa M23 ku rwego rwa gisirikare, Major Willy Ngoma, yatangaje ko ingabo z’u Burundi ziri mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru zahindutse abacancuro, zifatanya n’ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo n’indi mitwe byifatanyije mu bikorwa bibi.

Maj. Ngoma, mu kiganiro yagiranye na BWIZA kuri uyu wa 8 Ukwakira 2023, yatangaje ko ingabo z’u Burundi zarenze ku myanzuro yafashwe n’abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba yafatiwe i Bujumbura muri Gashyantare, zijandika muri ibi bikorwa.

Uyu murwanyi yabanje kwamagana izi ngabo, agira ati: “Twamaganye abantu bifatanya na Leta ya Congo, bifatanya n’abacancuro, Nyatura, FDLR…Bafite umugambi wa jenoside, kurimbura abantu b’ubwoko bumwe. Ni yo mpamvu mvuga ko dushaka kurinda abantu bacu.”

Yakomeje ati: “Twakoranye n’ingabo za EAC nta buryarya. Ingabo z’u Burundi zambara impuzankano ya gisirikare ya FARDC, zirwanira ku ruhande rwa FARDC, Nyatura, FDLR na Wazalendo. Twavuga ko tweruye ko ingabo z’u Burundi zahindutse abacancuro.”

Maj. Ngoma yasobanuye ko abarwanyi ba FDLR baherutse gukora inama kandi ngo iyi nama yitabiriwe n’ingabo z’u Burundi. Bivugwa ko yabereye muri Kitshanga, teritwari ya Masisi, ariko we yasubije ko atazi niba ari ho yabereye.

Ingabo ziri mu butumwa z’amahoro bwa EAC ni izaturutse muri Kenya, Burundi, Uganda na Sudani y’Epfo. Maj. Ngoma yasubije ko iz’u Burundi gusa ari zo zonyine zarenze ku myanzuro y’abakuru b’ibihugu byo mu karere.

Gusa igisirikare cy’u Burundi tariki ya 6 Ukwakira 2023 cyatangaje ko kitigeze kirenga ku myanzuro y’abakuru b’ibihugu. Cyagize kiti: “Ingabo z’u Burundi zikora ubutumwa zoherejwemo zisunze amabwiriza agenga ingabo z’akarere ka Afurika y’iburasirazuba. Abasirikare b’u Burundi bakurikiza amabwiriza bahabwa n’ubuyobozi bw’izi ngabo. Aho ingabo z’u Burundi zikorera mu burasirazuba bwa RDC, ibikorwa byazo bishimwa cyane n’abenegihugu kuko zidahwema kubarinda icyahungabanya umutekano wabo, zikarwanya n’ubujura bukorwa n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye.”

Maj. Ngoma atangaje aya magambo nyuma y’aho ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bwa EAC zishyikirije uruhande rwa Leta ya RDC ibice bya Mushaki na Kitshanga zari zarashyikirijwe na M23 muri Werurwe 2023.

M23 irashinja ingabo z'u Burundi kwifatanya na Leta ya RDC
M23 irashinja ingabo z’u Burundi kwifatanya na Leta ya RDC

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *