Ingabo z’u Burundi zibarizwa mu mutwe w’umuryango wa Afurika y’iburasirazubam EACRF, zamaze kugera i Sake muri teritwari ya Masisi, zivuye mu mujyi wa Goma zari zimazemo iminsi ibiri.
EACRF yatangarije ku rubuga rwayo iti: “Ingabo z’u Burundi ziri muri EACRF zoherejwe i Sake muri Masisi muri gahunda ikomeje y’ingabo za EACRF.”
Uyu mutwe w’ingabo za EAC uvuga ko abasirikare b’u Burundi biteguye guhangana n’ingaruka z’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro irimo M23. Uti: “Kugera kw’izi ngabo mu karere kugamije guhangana n’ikibi giterwa na M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro.”
Ingabo z’u Burundi zigeze i Sake, hafi y’ahabereye imirwano y’ingabo za RDC na M23 kuri uyu wa 6 Werurwe. Ni mu gihe uyu mutwe witwaje intwaro wasabwe guhagarika imirwano guhera kuri uyu wa 7 saa sita z’amanywa, mbere yo kurekura ibice wafashe, bikagenzurwa na EACRF.
Ingabo z’u Burundi zitegereje ko mu gihe M23 yava muri ibi bice nk’uko ibisabwa, zazagenzura Sake, Kitchanga na Kilolirwe muri Masisi.



