Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Col. Ronald Rwivanga yatangaje ko ingabo z’iki gihugu ziri mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique zitazakorana n’iz’umuryango w’ibihugu biri mu majyepfo ya Afurika, SADC, zigiye koherezwayo.
Col. Rwivanga yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Taarifa, nk’uko bigaragara mu nkuru iki gitangazamakuru cyashyize hanze kuri uyu wa 12 Nyakanga 2021.
Mu itangazo Minisiteri y’Ingabo yashyize hanze tariki ya 9 Nyakanga 2021, yasobanuye ko Leta igiye kohereza ingabo muri Mozambique. Ryaje rikurikira ibaruwa yo ku wa 7 Nyakanga SADC yari yandikiye Umunyambanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), imumenyesha ko izohereza ingabo muri Mozambique tariki ya 15 Nyakanga.
Col. Rwivanga yabajijwe uburyo izi ngabo zizakoranamo n’iza SADC, asubiza ko zitazakorana, ahubwo buri ruhande ruzahabwa igice rukoreramo, ku buryo rutazaba rwemerewe kukirenga ngo rujye mu kindi.
Yabisobanuye ati: “Buriya twe tuzaba dukorana n’ingabo za Mozambique, SADC nayo niza, izaba ifite aho ikorera. Buri ruhande rugomba kuzakorera aho rwemerewe gukorera kandi rugakora inshingano zarwo, nta kwivanga mu z’abandi cyangwa ngo rwambuke rujye mu gice kitari ukwacyo.”
Uyu musirikare yakomeje abisobanura ati: “Niba ufite sector ya Kimironko, nkagira sector ya Remera, ntawe ukwiye kuva mu ye ngo ajye mu yindi itari iye. Iyo abikoze icyo gihe ahura n’ibibazo.”
U Rwanda rwohereje ingabo zigizwe n’abasirikare n’abapolisi 1000 muri Mozambique hashingiwe ku masezerano yo gutabarana ibihugu byombi byagiranye.
Biranzwe ko izoherejwe hashingiwe ku masezerano nk’aya zikorana n’iz’igihugu cyazakiriye gusa. Ibyo byagaragaye ubwo u Rwanda rwari rumaze kohereza ingabo mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya CentrAfurika mu mpera z’2020. Izi ngabo ntizigeze zikorana n’iza UN ziri mu butumwa bw’amahoro buzwi nka MINUSCA.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


