Ingabo z’u Rwanda zari zitegerejwe i Juba zahasesekaye n’ibikoresho byazo – Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Abasirikare bagera mu 120 b’ingabo z’u Rwanda bari bategerejwe I Juba muri Sudani y’Epfo, bahasesekaye kuri uyu wa Kabiri n’ibikoresho byabo, aho bageze mu cyiciro cya mbere cy’abasirikare ba Loni 4,000 b’inyongera bagiye gufasha kurinda umurwa mukuru w’iki gihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umuryango w’Abibumbye wemeje kongera ingabo zawo muri Sudani y’Epfo nyuma y’imirwano ikomeye yashyamiranyije ingabo zishinzwe kurinda perezida Salva kiir n’iza Riek Machar. Iki gihugu kikaba gisanzwemo ingabo za Loni 13,000.
DGseLeJXoAECj 0

Intambara hagati y’abaturage imaze imyaka 4 yadutse nyuma y’uko perezida Kiir yirukanye ku mwanya wa visi perezida Dr Riek Machar. Aba bagabo bombi bakaba badacana uwaka ahanini banitwaje amako bakomokamo, bigatuma havuka n’impungenge z’uko muri iki gihugu hashobora kuba jenoside.
DGsc2RZW0AAQrIO

Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri Sudani y’Epfo, David Shearer, akaba yabwiye itangazamakuru ko izi ngabo zageze I Juba kuri uyu wa kabiri zigiye gufatanya n’iziva muri Nepal na Bangladesh ziri mu mutwe ushinzwe kurinda umurwa mukuru mu Cyongereza bise “regional protection force (RPF)”.
DGsdfGOXcAATLbn

Uyu mutwe ukaba ushinzwe kurinda Juba no kurinda ibikorwaremezo by’ingenzi nk’ikibuga cy’indege, ndetse no kubuza uwo ari we wese washaka kugaba ibitero ahantu Loni ikorera, no kurinda abakozi ba yo cyangwa abasivili. Uyu mutwe unemerewe guhangana n’ingabo za guverinoma mu gihe byaba ngombwa.
DGuDM4JVwAAbE3y
DGuAaLOVwAE37RP

Bwana shearer akaba yemeza ko kubona izindi ngabo z’inyongera bigiye kubafasha kurushaho gushyira mu bikorwa inshingano zabo zo kurinda abaturage no kubaka amahoro arambye muri Sudani y’Epfo.
 
Source:VOANews
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *