Igisirikare cya Afurika y’Epfo, SANDF, cyatangaje ko mu kwezi gutaha kizakorana imyitozo kabuhariwe y’iminsi 10 n’icyo mu Burusiya no mu Bushinwa.
Nk’uko abcNEWS ibivuga, SANDF yasobanuye ko iyi myitozo izakorerwa mu mazi magari mu mijyi ya Durban na Richards Bay guhera tariki ya 17 kugeza ku ya 27 Gashyantare 2023.
Ku ruhande rwa Afurika y’Epfo, iyi myitozo izitabirwa n’abasirikare 350, intego nyamukuru ikaba ari ugusangira ubunararibonye mu mirwanire yo mu mazi hagati y’ibigisirikare by’ibi bihugu.
Ingabo z’ibi bihugu uko ari bitatu zaherukaga gukorera imyitozo nk’iyi muri Cape Town mu mwaka w’2019.


