Ingabo za FARDC, n’iz’u Burundi ziravuga ko zigeze kure kurwanya inyeshyamba

Sangiza iyi nkuru

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, ziratangaza ko ibikorwa bihuriweho bakorana n’ingabo z’Abarundi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo bikorwa mu rwego rwo kubahiriza byimazeyo amategeko agenga imikoranire n’uburenganzira bwa muntu kandi ko Monusco na yo irimo iratanga umusanzu wayo .

Mu ijambo yagejeje ku banyamakuru, Umuvugizi w’ibikorwa bya Sukola 2 muri Kivu y’Amajyepfo, Lieutenant Marc Elongo, yavuze ko ibyo bikorwa bimaze ukwezi kurenga bigamije gukurikirana imitwe yitwaje intwaro yose ikorera mu misozi n’ibibaya byo muri Uvira, Fizi na Mwenga.

Ati: “Ubusanzwe ibyo bikorwa bigenda bihinduka mu rwego rwo kubahiriza amategeko y’imikorere no kubahiriza uburenganzira bwa muntu. Ingabo z’u Burundi zikorana n’ingabo za DRC zifite manda n’amabwiriza y’imikorere zasinyanye na DRC. Uyu munsi, nshobora kwemeza ko izo ngabo ziri hano kurwanya imitwe yitwaje intwaro yose, yaba iy’amahanga cyangwa iy’abanyagihugu. Imirwano yamaze gutangizwa kandi mu gihe gikwiye, tuzagira icyo dutangaza ku bimaze kugerwaho muri ibi bikorwa ”.

Byongeye kandi, Lieutenant Marc Elongo yemeza ko Monusco irimo iratanga inkunga y’ibikoresho mu rwego rw’ibyo bikorwa bihuriweho nk’uko iyi nkuru dkesha Mediacongo.net ikomeza ivuga.

Umuvugizi w’ingabo avuga, nk’urugero, inkunga Monusco itanga irimo kuvana inkomere mu turere dukorerwamo, cyangwa gutwara abasirikare ba FARDC n’amasasu mu turere tw’imirwano.

Iyi nkuru ikaba yibutsa ko kohereza izo ngabo z’Abarundi byabaye mu rwego rw’amasezerano y’ibihugu byombi hagati ya DRC n’u Burundi, mu gihe hagitegerejwe kohereza ingabo z’akarere zemejwe mu nama y’abakuru b’ibihugu yabereye muri Kenya ku ya 20 Kamena.

Kwerekeza mu karere k’ibikorwa byatangiye ku ya 15 Kanama, mu gihe ibikorwa nyirizina byakurikiye nyuma y’igihe gito ingabo zihujwe. Izi ngabo zihuriweho ziyobowe n’umuyobozi mukuru w’Umunyekongo, mu gihe umusirikare mukuru w’u Burundi ari we umwungirije.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *