Mu gihe u Rwanda n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, izari ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu Rwanda ziranengwa imbaraga nke zakoresheje ngo zirinde Abatutsi biciwe mu cyahoze ari ETO Kicukuro, ibi byagarutsweho ubwo banki ya Ecobank yasuraga urwibutso rwa Nyanza.
Uru rugendo rwo kujya gusura urwibutso rwa Nyanza ruri mu karere ka Kicukiro, rwakozwe n’abakozi ba Ecobank, bashyira indabo kumva ndetse banunamira abahashyinguye, basobanurirwa n’amateka y’abahasize ubuzima.
Basobanuriwe ko Abatutsi bahigwaga bahungiye mu cyahoze ari ETO Kicukiro bizeye kubona ubutabazi bw’ingabo z’umuryango w’abibumbye, si ko byagenze ahubwo bisanze mu maboko y’abicanyi.
Umunyamabanga Nyubahirizategeko wa Ibuka Ahishakiye Naphtal, wari muri ibyo bikorwa, yavuze ko “Ak’i Muhana ni ak’i Muhana, gashobora kuza imvura itaranagwa kakaza ariko ntikagire icyo kakumarira, kuko abo bantu twibuka bari bari mu biganza by’ingabo zifite ubushobozi z’Umuryango w’Abibumbye, ariko zihitamo kubata zirigendera, isomo tugomba gukuramo nk’Abanyarwanda ni ukwigira”.
Avuga ko Abanyarwanda bakwiriye kwigira bakamenya ko igihugu cy’u Rwanda gishoboye, aho gutegereza ak’i Muhana, gashobora kuza imvura ihise.
Shumbusho Vianney, uyobora inama y’ubutegetsi muri Ecobank avuga ko kuba basuye uru rwibutso byabafashije kuhakura ubutumwa, no kumenya amateka y’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi.
Avuga ati “twamenye y’uko abiciwe ahongaho bari bahungiye hariya hepfo muri IPRC Kicukiro, ariyo yari ETO icyo gihe, ariko baza gutereranwa n’ingabo z’Umuryango w’abibumbye, iyo hataza kuba ingabo za RPA ntabwo byari gushoboka ko abarokokeye ahangaha bagera ku 100”.
Yakomeje atanga ubuhamya ko ibyabaye mu Rwanda, bitagomba kongera kubaho ukundi haba mu Rwanda cyangwa ahandi hose ku isi. Ecobank ikaba yahavuye iteye inkunga urwibutso rwa Nyanza/Kicukiro ihwanye na 2,500,000Frs.
Urwibutso rwa Nyanza rushyinguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibihumbi 12 barimo abagera ku 3000 biciwe aho uru rwibutso rwubatse abandi bakaba baragiye bimurwa mu nzibutso zitandukanye zo muri aka karere.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Barungi Alice/Bwiza.com


