Perezida wa Tanzania akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo, Samia Suluhu Hassan kuri uyu wa 29 Kamena 2022 yashyizeho Umugaba Mukuru mushya, wasimbuye General Venace Salvatory Mabeyo uherutse gusezera kuri iyi nshingano.
Mabeyo wagizwe Umugaba Mukuru na Dr John Pombe Magufuli muri Gashyantare 2017, yasezeye mu ntangiriro z’uku kwezi ubwo yari arangije manda y’imyaka itanu.
Umugaba Mukuru mushya ni General Jacob John Mkunda wari usanzwe afite ipeti rya Major General mbere yo guhabwa iyi nshingano iruta izindi mu gisirikare.
Mbere y’uko aba Umugaba Mukuru, Mkunda yari asanzwe ari umuyobozi mu gisirikare cya Tanzania ushinzwe ibikorwa n’imyitozo.




