Umuryango w’ibihugu biri mu Majyepfo y’Afurika, SADC, kuri uyu wa 24 Nyakanga 2020 wahaye ingabo za Zambia igihe ntarengwa cyo kuba zavuye ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Ingabo za Zambia zimaze amezi arenga atatu zarinjiye mu duce twa Kibanga, Moliro na Kalubamba duherereye Teritwari za Moba na Pweto mu majyepfo ya RDC, zemeza ko ari ubw’igihugu cyazo, iza RDC na zo zikemeza ko ari ubw’igihugu cyazo ndetse zigeze no gukozanyaho.
Muri Werurwe, amakuru yaturutse mu miryango iharanira inyungu z’abaturage izwi nka ‘Socièté Civiles’ yemeje ko Leta ya Zambia yohereje ingabo nyinshi ndetse n’imodoka z’intambara mu gace ka Lupia kegereye RDC, bisa n’aho zari ziteguye urugamba.
Icyo gihe umwe mu miryango ikorera muri Pweto wagize uti: “Abasirikare ba Zambia boherejwe muri Lupia. Bafite n’ibinyacumi by’imodoka z’intambara. Ubu Pweto irarikanuye.”
Byabaye ngombwa ko SADC ibyinjiramo kugira ngo ishake umuti w’iki kibazo, ibi bihugu binyamuryango kugira ngo ibi bihugu bibiri byongere kubana mu mahoro.
Mu nama y’abamisitiri yayobowe na Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi kuri uyu wa 24 Nyakanga, ni ho byemerejwe ko igihugu cyabo cyatsindiye utu duce nk’uko byemejwe na Actualite.cd kuri uyu munsi wa 25 w’ukwezi. Bityo ngo: “Ingabo za Zambia zahawe iminsi irindwi yo kuba zamaze kutuvamo.”
Kuva muri Werurwe 2020, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yakomeje kwinjirirwa n’ingabo zituruka mu bihugu nka Repubulika ya CentrAfrica na Sudani y’Epfo (mu majyaruguru) Angola (majyepfo) n’ibindi.
Ku ruhande rwa Zambia, si ubwa mbere yohereza ingabo zayo ku butaka bwa RDC kuko no mu 2011 yarabikoze. Mu mudugudu wa Moliro muri Teritwari ya Moba, zirukanye abapolisi ba RDC, zihavana n’ibiro by’abinjira n’abasohoka, zirangije zihashinga amabendera y’igihugu cyazo.


