Perezida Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ ingabo z’u Rwanda, yazigeneye impanuro muri rusange, azibwira ko zitorezwa kuba zarwana intambara ariko ko atari ugushoza intambara.
Ibi Perezida Kagame yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 13 Nyakanga 2018, i Gako, mu Karere Ka Bugesera, aho yari ayoboye umuhango wo guha amapeti abofisiye bato 180 bo mu Ngabo z’u Rwanda bari basoje amasomo yabo.
Perezida Kagame yabashimiye kuba basoje amyitozo yabo n’andi masomo bahawe yo kurinda ubusugire bw’igihugu, barwana intambara ndetse banarinda amahoro n’umutekano by’Abanyarwanda, ati “ni inshingano iremereye”.
Yabatangarije ko ingabo z’u Rwanda RDF zitorezwa urugamba ariko ko zitarushoza ariko ko mu gihe abandi bayirushojeho irurwana.
Ati “Ingabo zitorezwa kuba zarwana intambara ariko ntibivuze ko ziba zishaka intambara. Ntabwo abantu batorezwa gushoza intambara, Iyo ibyo ahandi byabaye ko batubonamo ikibazo bagira icyabo, bakadushozaho intambara, icyo gihe niho dukoresha umutimanama wacu, tukabikora uko bikwiye”.
Yakomeje avuga ko ingabo z’u Rwanda zihabwa amahugurwa n’ayandi masomo bishobora kubafasha kurinda ubusugire bw’igihugu no kurwana intambara, by’umwihariko ko mu gihe kinini zimara zitari muri ibyo bihe, zikora n’ibindi.
Perezida Kagame yashimiye izi ngabo zahisemo uyu mwuga avuga ko udakunze guhitamwo na benshi, ashimira inshuti n’abavandimwe babafashije muri uru rugendo basoje, anabasaba kuzasohoza inshingano zibategereje.
Aba b’ofisiye bato 180 basoje amasomo yabo, bari bayamazemo umwaka n’amezi atandatu, bakaba barinjiye muri iri shuri nyuma yo kurangiza icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu masomo atandukanye, bakaba bahawe ipeti rya Sous-Lieutenant.





