Kugurisha intwaro na serivisi za gisirikare ku masosiyete 100 akomeye ku Isi akora ibikoresho by’ubwirinzi byazamutseho 1,9 ku ijana byinjiza Miliyari 592 z’Amadolari mu 2021 n’ubwo hari ibibazo by’ihererekanya ry’ibicuruzwa nk’uko imibare mishya yaturutse mu kigo mpuzamahanga cy’ubushakashatsi ku mahoro cya Stockholm (SIPRI) ibigaragaza .
SIPRI yavuze ko ubwiyongere bwihuse bwavuye kuri 1,1% muri 2019-2020, bwabaye umwaka wa karindwi wikurikiranya kugura intwaro byiyongera ku Isi hose, nk’uko SIPRI yabitangaje muri raporo yayo ya “Arms Industry Database” yasohowe kuri uyu wa Mbere.
SIPRI yavuze ko ibibazo byo kugeza ibicuruzwa ku masoko byakomeje guhagarika ubucuruzi mu 2021 kandi ko bishoboka ko byarushaho kuba nabi bitewe n’intambara yo muri Ukraine.
Mu ijambo rye, Lucie Béraud-Sudreau, umuyobozi wa gahunda ya SIPRI ikurikirana ikorwa ry’intwaro n’icuruzwa ryazo, yagize ati: “Twari twiteze kurushaho kuzamuka mu igurisha ry’intwaro mu 2021 hatitawe ku bibazo bikomeje byo kugeza ibicuruzwa ku masoko,” Yakomeje agira ati: “Isosiyete nini n’intoya zavuze ko igurisha ryazo ryagizweho ingaruka mu mwaka. Ibigo bimwe na bimwe nka Airbus na General Dynamics, na byo byatangaje ko byahuye n’ikibazo cy’igabanuka ry’abakozi. ”
Raporo ya SIPRI ivuga ko gutera Ukraine byakozwe n’u Burusiya muri Gashyantare 2022 nabyo byongereye imbogamizi zo kugeza ibicuruzwa ku masoko ku masosiyete y’intwaro ku Isi.
Ku bihugu by’iburengerazuba, yagaragaje ko u Burusiya butanga ibikoresho by’ibanze bikoreshwa mu gukora intwaro.
Iti: “Ibi bishobora kubangamira ingufu zikomeje gushyirwamo, muri Amerika n’u Burayi, mu rwego rwo kongera ingufu mu ngabo zabo no kuzuza ububiko bwabo nyuma yo kohereza amasasu n’ibindi bikoresho bya miliyari nyinshi z’amadolari muri Ukraine”.
Ariko u Burusiya, bugenda bwongera ikorwa ry’intwaro kubera intambara, nabwo bwahuye n’ingaruka kubera ibihano bifitanye isano n’intambara bituma bigora abazikora kugera kuri ‘semiconductors’ no kubona ubwishyu ku byo batanze.
SIPRI ivuga ko amasosiyete yo muri Amerika yiganje kuri uru rutonde hamwe n’amasosiyete 40 yo muri Amerika yinjije miliyari 299 z’amadolari mu 2021, nk’uko SIPRI ivuga, nubwo igurisha ryagabanutseho gato mu buryo nyabwo bitewe n’izamuka rikabije ry’ibiciro ku masoko muri iki gihugu.
Ibigo bitanu biza imbere ku rutonde rw’ibigo 100 bifite icyicaro muri Amerika: Ni Lockheed Martin, Raytheon Technologies, Boeing, Northrop Grumman na General Dynamics.
Ariko raporo yagaragaje izamuka rifatika mu igurisha ry’intwaro zakorewe mu nganda z’Abashinwa, aho amasosiyete umunani y’intwaro yo mu Bushinwa ari ku rutonde rw’ijana yagurishije intwaro zifite agaciro ka miliyari 109 z’amadolari, yiyongereyeho 6.3 ku ijana ugereranyije n’umwaka ushize. Inganda enye z’u Bushinwa zaje kandi mu 10 za mbere.


