Ingingo y’ubuyobozi bw’urugo irateza agasigane n’ibihombo mu miryango

Sangiza iyi nkuru

Itegeko rishya no 32/2016 rigenga abantu n’umuryango rivuga ko umugabo n’umugore bombi ari abatware b’urugo, bitandukanye n’ibyari bimenyerewe ko ubutware bw’urugo ari ubw’umugabo. Ku ngingo yaryo ya 209, hari abaturage basanga izateza agasigane mu muryango, nako kakagira ingaruka ku buzima bw’abawugize.
Mu kiganiro Isanzure cya RCRN(Umuyoboro w’amaradiyo y’abaturage) cyo kuwa 29 Mutarama 2107, abagikurikiye bavuga ko umuryango watereranwe n’itegeko, riwima umuyobozi. Uyu wa Gikondo ati “ ese ni gute umuryango ariwo uba agasigane, mu gihe na koperative igira umuyobozi”? Undi wo mu karere ka Nyanza agira ati “ubuyobozi bw’urugo bugomba kugira nyirabwo, kubahana no kuzuzanya bituma abana bahabwa uburere bwiza”.
Aho agasigane kagira ingaruka ku buzima bw’abagize umuryango, ngo ni nko kugena amasaha abana batahira, kumenya aho umuryango uzatura, kugena inkwano ku mugeni, n’ibindi.
Hari abasanga abana, abavandimwe n’abaturanyi bashobora kubyuririraho(ku ntege nke z’umwe cg agasigane kabo ) bakangiza umuryango, bakawuvogera nk’utagira umuyobozi. Ntawe ufata ijambo rya nyuma ku ngingo zikomeye. Ntaho ingingo ya 209, igaragaza ufata icyemezo mu bihe bidasanzwe, bityo agasigane ka bombi gashobora kwangiza gahunda zimwe na zimwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuturage wa Gikondo, yemera ko uburinganire ku mutungo ari ngombwa. Ati “mu rukundo naturel (karemano) ni ukuvanga ntawe ukubwirije”.Yibutsa ko umugabo agombwa icyubahiro,naho umugore agakenera kwitabwaho. Ati “ariko iyo byajemo amategeko, uva ku murenge ukagirango bakuguraniye”.
Undi wa Karama muri Nyagatare we asanga ngo “Iri tegeko rigiye kwicisha abagabo, abagore bari kutuyobora bakarenza igipimo”.
Imiryango iyoborwa mu muco w’ubwubahane n’ukwemera kwayo
Mu kiganiro gihuza abaturage n’abayobozi mu murenge wa Kivuye muri Burera, hagaragaramo imiryango yemera ko izakomeza kuyoborwa n’abagabo. Mukandayisenga Claudine ati “Hari ibyo iri tegeko rivuga mbona tubyubahirije twaba tugiye hejuru y’itegeko ry’Imana. Abantu bagomba kuringanira ariko ntabwo itegeko rizarenga iry’Imana; umugabo ni umugabo n’aho yaba arwaye amavunja ni umutware mu rugo rwe.”
Nyaminani Johnson ati “Isake ebyiri iyo ziri mu rugo ntabwo zombi zibikira rimwe; havamo imwe itabika igaharira indi. Nta batware babiri mu rugo rumwe. Umugore ni jye wamushatse si we wanshatse; niyo mpamvu agomba kunyubaha tukuzuzanya.”
Nubwo itegeko ridateganya uko umugabo n’umugore basimburana ku nshingano zo kuyobora urugo, hari abahamya ko umuco w’ubwubahane n’ukwemera bizabafasha. Hari abavuga ko umuyobozi yaba ukorera menshi, urusha undi imyaka, cyangwa uba hafi y’umuryango kurusha undi. Uyu ati “ntibyumvikana ukuntu umuntu yaba umuyobozi w’urugo arugeramo rimwe mu kwezi, akorera kure. Muri icyo gihe, umuyobozi ni uhora hafi”.
Umunyamategeko Hakizimana Esron asobanurira iryo itegeko abaturage b’umurenge wa Kivuye, agira ati “Ubu umugore n’umugabo bose ni abayobozi b’urugo. Nta wa mbere nta wa kabiri. Ni ukuvuga ngo umuyobozi w’urugo ni umugabo n’umugore; bombi bafite inshingano zingana, bafite n’uburenganzira bungana. Umugore agomba guha umugabo ibimutunga mu bushobozi bwe, umugabo nawe akabiha umugore.”
Cyakora, iyi ngingo ya 209 ivuga ko bombi bafatanya ubuyobozi bw’urugo rwabo harimo kurwitaho kugira ngo rugwize umuco mwiza n’ibirutunga no kurwubaka rugakomera. Ngo umwe mu bashyingiranywe yiharira iyo nshingano ari uko undi adashobora kuyikora. Iyo batabyumvikanyeho byemezwa n’inzego zibifitiye ububasha.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *