Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe guteza imbere ibikorwa by’inzego z’ibanze (LODA), Nyinawagaga Claudine yatanze icyizere ko ibyiciro by’Ubudehe bishya birasohoka bidatinze kuko ingo 99% zimaze gushyirwamo.
Mu kiganiro yagiriye kuri Radio Rwanda, uyu muyobozi yatangaje ati: “Ibyiciro by’ubudehe byararangiye, dufite ingo 99% ziri mu byiciro by’ubudehe.” Yasobanuye ko 1% ry’ingo zibura ari inshya ziba zavutse, cyangwa se abacikanwe, ati: “Kandi na we haba hari uburyo bwo kwegera akagari kugira ngo abone icyiciro cy’ubudehe.”
Nyinawagaga yatangaje ko raporo y’ibyiciro cy’Ubudehe LODA yamaze kuyitegura. Igikurikiraho ni ukuyishyikiriza Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) iyemeza, igakurikizaho kuyitangariza Abanyarwanda.
Yabajijwe igihe bizatangarizwa, asubiza ko ari mu minsi ya vuba, bikazajyana no gutanga amabwiriza y’uko bizakoreshwa. Amakuru dukesha The New Times yo avuga ko bizasohoka mu Kuboza 2021.
LODA mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru tariki ya 13 Ukwakira 2020 ubwo yari igiye gutangira kwegeranya amakuru mu miryango, yari yarasezeranyije Abanyarwanda ko ibyiciro by’Ubudehe bishya bizatangira gukoreshwa muri Gashyantare 2021. Byari byitezwe ko bizagenderwaho mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé).
Ibi byiciro bishya ni bitanu: A kirimo abishoboye, B kirimo ababagwa mu ntege kugeza kuri E cy’abatishoboye kurusha abandi.


