Zabyaye amahari hagati ya USA na Eritrea kubera ibihano byafatiwe Jenerali wa EDF
Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Mbere zatangaje ko zafatiye ibihano umusirikare mukuru wa Eritrea, kubera ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu ingabo z’icyo gihugu zakoze mu gihe cy’intambara yo muri Tigray. Ishami rya Amerika rishinzwe ubutunzi ryavuze ko Ingabo za Eritrea ziyobowe na Gen Filipos Woldeyohannes usanzwe ari Umugaba Mukuru wazo, zagize uruhare […]
Liverpool yangiye Salah kujya gukinira Misiri, kuko iri ku rutonde rutukura rwa Covid-19
Liverpool yo mu Bwongereza yimye umukinnyi Mohamed Salah uruhushya rwo kujya gukinira Misiri mu marushanwa y’ibanze yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi, kubera ko iki gihugu kiri ku mugabane wa Afurika kiri ku rutonde rutukura rwa Covid-19. Ikipe ya Misiri iteganya gukina na Angola tariki ya 2 Nzeri 2021 na Gabon tariki ya 5 uko kwezi. […]
Umunyarwandakazi yabonanye n’umuryango we nyuma y’imyaka 27
Umubyeyi w’abana babiri, Nadia Uwibambe, yari amaze imyaka 27 azi ko nta muntu n’umwe wo mu muryango we agira bafitanye isano ya bugufi cyangwa ya kure. Nyamara muri icyo gihe cyose bari bahari ariko atabizi. Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo Uwibambe yahuye bwa mbere n’abo mu muryango we nyuma y’iyo myaka yose. Iki gikorwa cyari […]
Sudani zombi ziyemeje gufungura imipaka yazo yari imaze imyaka isaga 10 ifunze
Ibihugu bya Sudan na Sudani y’Epfo byemeranyije gufungura imipaka yabyo nyuma y’imyaka 11 ifunze. Ibi byatangajwe nyuma y’inama yabaye hagati ya Perezida Salva Kiir na Minisitiri w’Intebe wa Sudani y’Epfo, Abdalla Hamdok nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Perezida Kiir. Nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara na perezidansi The East African yabonye muri iyi weekend rivuga, ngo iyi nama […]
U Rwanda rwemeye kwakira impunzi zituruka muri Afghanistan
Guverinoma y’u Rwanda yemeye ubusabe bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) bwo kwakira mu gihe gito impunzi zituruka muri Afghanistan nyuma y’aho iki gihugu kiri ku mugabane wa Aziya gifashwe n’umutwe witwaje intwaro w’Abatalibani. Abaturage ba Afghanistan by’umwihariko abiyumvaga mu butegetsi bwariho, batangiye guhunga igihugu kuva tariki ya 15 Kanama 2021 ubwo Abatalibani bazwiho […]
Umunyarwandakazi yangiririjwe imyanya y’ibanga muri Nigeria ajya mu bitaro
Umwe mu bakobwa b’ikimero bo mu Rwanda utavuzwe amazina, yagiye gusambana i Lagos muri Nigeria, agaruka ahitira mu bitaro kuko yari yangirijwe imyanya y’ibanga. Amakuri IGIHE gifite ni uko uwo mukobwa w’imyaka 28 yakuriye mu Mujyi wa Kigali. Yamenyaniye n’umugabo kuri Instagram nyuma y’uko amubengutse amaze kureba amafoto ye. Urukundo rwabaye rwose, umugabo amusaba ko […]
Mutsinzi Ange yasinyishijwe n’ikipe yo muri Portugal
Myugariro w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ wanakiniraga APR FC, Mutsinzi Ange Jimmy, yerekeje mu kipe ya ya CD Trofense yo mu cyiciro cya kabiri muri Portugal. Uyu musore ukomoka mu Byimana yasinye amasezerano y’imyaka ibiri, nk’uko iriya kipe yabyemeje ku rubuga rwayo rwa Instagram. Amakuru avuga ko Ange wari warasoje amasezerano y’imyaka ibiri muri APR FC yatanzweho […]
Perezida Samia atewe impungenge n’uko abakobwa bakinira Tanzania bashobora kuzabura abagabo

Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan yagaragaje ko atewe impungenge n’uko abakobwa bakinira ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru bashobora kuzabura abagabo bubakana ingo kubera ko bafite imiterere nk’iyabo. Nk’uko bigaragara ku rubuga rw’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Perezida Samia yabitangarije mu muhango yakiriyemo igikombe ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 yegukanye mu irushanwa ry’akarere ka […]
Ushaka wese yaryamana n’umukobwa wanjye nta nkwano ampaye- Gashumba
Icyamamare, umushabitsi wo muri Uganda, Frank Malimungu Gashumba, yateye utwatsi abamushinja kwaka inkwano umukunzi w’umukobwa we witwa Sheila Gashumba, avuga ko uwo ari wese yaraymana n’umukobwa we nta nkwano, amwatse. Hari amakuru ko Gashumba yari amereye nabi uwitwa Rickman, ukundana n’umukobwa we Gashumba Sheila, amusaba inkwano. We yavuze ko ” Ntabyo nkeneye, ushaka wese yaryamana […]
Amafoto: Ihere ijisho umutwe w’ingabo zidasanzwe z’Abatalibani, Badri 313, zirinze Kabul

Leta nshya ya Kisilamu iyoboye Afghanistan nyuma yo kwigarurirwa n’Abatalibani yamaze gukora umutwe wiswe Badri 313 w’ingabo zidasanzwe zifite ibikoresho bikomeye byiganjemo ibyo bambuye ingabo zatsinzwe. Izina ry’uyu mutwe w’abakomando b’Abatalibani bivugwa ko bafite imyitozo yo lu rwego rwo hejuru wagereranya n’izindi special Forces zo mu karere nk’u Buhinde na Pakistan, rikomoka ku rugamba rwa […]
RDC: Muhiwa Ghislain afunzwe azira Madamu wa Perezida Tshisekedi
Impirimbanyi Ghislain Muhirwa yo mu muryango ‘Lutte Pour Le Changement’ (LUCHA) urwanya ruswa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yatawe muri yombi azira ibirego uriya muryango washyize kuri Denise Tshisekedi, Madamu wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi. LUCHA yashinje umuryango uyobowe na Denise Tshisekedi kunyereza imfashanyo igenewe abagizweho ingaruka n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryabaye muri Gicurasi […]
Ingo 99% zimaze gushyirwa mu byiciro by’Ubudehe bishya
Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe guteza imbere ibikorwa by’inzego z’ibanze (LODA), Nyinawagaga Claudine yatanze icyizere ko ibyiciro by’Ubudehe bishya birasohoka bidatinze kuko ingo 99% zimaze gushyirwamo. Mu kiganiro yagiriye kuri Radio Rwanda, uyu muyobozi yatangaje ati: “Ibyiciro by’ubudehe byararangiye, dufite ingo 99% ziri mu byiciro by’ubudehe.” Yasobanuye ko 1% ry’ingo zibura ari inshya ziba zavutse, […]
Igitsina cy’umuherwe Lwasa cyahaye abantu urw’amenyo
Umuherwe w’i Masaka muri Uganda, Emmanuel Lwasa, yahaye abantu icyo gutaramiraho ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’amashusho ye agaragaza igitsina, rubanda yavuze ko ari gito bikabije. Bamwe mu baturage ku mbuga nkoranyambaga bavuze ko Lwasa yakabije ku bwo kugaragaza igitsina cye kinanutse ubwo yari aryamye, akifata amashusho bigaragara ko yari aruhutse. N’ubwo hataramenyekana uwaba yashyize ku […]
Uganda: Umudepite n‘abo bari kumwe bari bivuganwe n’abaturage barakaye
Depite Francis Mwijukye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru yari yivuganwe n’abaturage bariye karungu nyuma y’aho imodoka ye igonze abana babiri bagahita bapfa mu Giturage cya Mbizzinya-Kyengera, hafi y’Umujyi wa Buwama, ku muhanda Kampala-Masaka. Iyi mpanuka yabaye saa kumi n’ebyiri nyuma y’aho imodoka y’uyu mudepite yo mu bwoko bwa Land Cruiser Prado igonze abantu batatu, […]
Umuyobozi wa Equity Bank agiye kubazwa kuri miliyari 137 Frw zagurijwe ushinjwa iterabwoba
Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’imari cya Equity Group Holdings Plc, James Mwangi agiye guhatwa ibibazo kuri miliyari 15 z’amashilingi ya Kenya (miliyari 137 z’amafaranga y’u Rwanda) cyagurije Umunyaturukiya, Harun Aydin ukekwaho gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba. Uyu mwuka w’urwikekwe hagati y’iyi banki na Guverinoma wa Kenya wazamutse ubwo Aydin yafatirwaga ku kibuga cy’indege cya Wilson tariki ya […]
Abarwanyi biyemeje guhangana n’Abatalibani bigaruriye uturere dutatu
Abasirikare b’Abanya-Afghanistan biyemeje guhangana n’ubutegetsi bw’Abatalibani baravuga ko bigaruriye uturere dutatu, mu ntsinzi ya mbere yabo kuva batangiza uru rugamba rwo kurwanya Abatalibani baherutse kongera kwigarurira igihugu bari barambuwe n’Abanyamerika mu 2001. Gen. Bismillah Mohammadi, wari minisitiri w’ingabo, warahiriye guhangana n’Abatalibani, abinyujije kuri twitter mu mpera z’icyumweru gishize yatangaje ko uturere twa Deh Salah, Banu […]
RDC: Umusirikare yishe umugabo wari utabaye umukobwa we wari ugiye gufatwa ku ngufu
Umugabo witwa Benjamin Nsinga yishwe n’umusirikare wa FARDC wamurashe arimo kurinda umukuriye, Umukapiteni, wari umaze gufatirwa mu cyuho n’uyu mugabo afata ku ngufu umukobwa we. Ibi bikaba byarabaye kuwa Gatandatu, itariki 21 Kanama, ku muhanda wa 15 muri Komini ya Kabondo. Nk’uko ababibonye babitangaje, umusirikare yagize ubwoba ubwo abaturage bashakaga kumuta muri yombi arasa amasasu […]
RURA yamenyesheje MTN Rwanda ko ishobora kuyifatira ibihano
Urwego rw’igihugu ngenzuramikorere, RURA, rwamenyesheje ikigo cy’itumanaho cya MTN Rwandacell Plc ko rushobora kugifatira ibihano mu gihe cyaba kidakemuye ikibazo cya serivisi mbi giha abakiriya bacyo. Mu itangazo RURA yasohoye tariki ya 19 Kanama 2021, yagaraje zimwe muri serivisi zitanoze MTN Rwanda iha abakiriya bayo, zirimo: amarezo make, guhamagara telefone zikikupa no guhamagara amajwi ntiyumvikane. […]
Icyo Lukaku yatangaje nyuma yo kongera gushengura imitima y’abihebeye Arsenal
Ikipe ya Chelsea ibifashijwemo n’wbarimo Umubiligi Romelu Lukaku, yongeye gushengura imitima y’abafana ba Arsenal nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-0 mu mukino wa Derby ya London. Arsenal yaherukaga gutsindwa na Brentford ibitego 2-0 bikababaza cyane Perezida wa Repubulika, Paul Kagame usanzwe ari umufana wayo ukomeye, yari yakiriye Chelsea i Emirates Stadium mu mukino w’umunsi wa kabiri […]
Ikiguzi ku guhererekanya amafaranga hagati ya konti ya banki n’iya MoMo cyakuweho
Ikiguzi ku ihererekanya ry’amafaranga hagati ya konti ya Banki n’iya Mobile Money by’umuntu umwe cyakuweho nk’uko byatangajwe na Banki Nkuru y’Igihugu. Ni nyuma y’uko abaturage bari bamaze iminsi binubira iki kiguzi bagaragaza ari imbogamizi kuri gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga mu ihererekanya ry’amafaranga, bumwe mu buryo bukoreshwa mu kugabanya ikwirakwira rya COVID-19. Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) […]
Dr Jose Chameleone ararembye
Umuhanzi Joseph Mayanja (Dr Jose Chameleone) arembeye mu bitaro aho arwaye imikorere mibi ku gice cy’umwijima n’igice cyitwa Pancreas mu ndimi z’amahanga. Ibinyamakuru byo muri Uganda bivuga ko Chameleone ari mu bitaro kuva mu cyumweru gishize kugira ngo avurwe iyi ndwara yasanzwemo mu 2020. Amakuru agera kuri BWIZA ni uko uyu mugabo arwariye kuri rimwe […]
U Burundi buracyasaba Niyombare, Umubiligi wirukanwe mu Rwanda, urupfu rwa Joe; inkuru z’icyumweru
Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 16 Kanama 2021 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru ziganjemo izirebanaga n’umutekano cyane cyane mu bijyanye n’intambara, ubutabera mu bijyanye n’amategeko, politiki mu bubanyi n’amahanga na siporo. Ni izikurikira: U Burundi buracyashaka Gen. Niyombare na bagenzi be Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, CPG Alain-Guillaume Bunyoni ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru tariki ya 19 Kanama 2021, […]