Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Mbere zatangaje ko zafatiye ibihano umusirikare mukuru wa Eritrea, kubera ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu ingabo z’icyo gihugu zakoze mu gihe cy’intambara yo muri Tigray.
Ishami rya Amerika rishinzwe ubutunzi ryavuze ko Ingabo za Eritrea ziyobowe na Gen Filipos Woldeyohannes usanzwe ari Umugaba Mukuru wazo, zagize uruhare “mu bwicanyi, gusahura ndetse n’ihohotera rishingiye ku gitsina.”
Iri shami ryasobanuye ko “Abasirikare ba EDF (Eritrea Defense Forces) bafashe ku ngufu, bica urubozo, kandi banica abasivivile; ndetse banangiza imitungo kandi basahura amaduka.”
“EDF yarashe yabigambiriye abasivivile mu mihanda kandi inakora ibikorwa byo gusaka urugo ku rundi yica abagabo n’abahungu, kandi yirukanye ku ngufu abanya-Tigray mu ngo zabo hanyuma yigarurira ingo n’imitungo yabo.”
Ishami rya Amerika rishinzwe ubutunzi ryavuze ko umutungo uwo ariwo wose Gen Woldeyohannes yaba afite ku butaka bwa Amerika ufatiriwe, ndetse Abanyamerika bakaba babujijwe gukorana na we ubucuruzi.
Iri shami ryasabye Leta ya Eritrea gukura vuba na bwangu Ingabo zayo muri Ethiopia, rinakangurira impande zihanganye gutangira ibiganiro bigamije kugera ku masezerano yo gushyira hasi intwaro no guhagarika ihohoterwa.
Ryavuze ko amakimbirane akomeje kubera mu ntara ya Tigray “yakajije umurego w’ibibazo bibangamiye ikiremwamuntu byugarije ubuzima bw’ababarirwa mu bihumbi.”
Iri shami kandi mu itangazo ryayo ryavuze ko n’ubwo ku wa 28 Kamena Leta ya Ethiopia yatangaje ko ibaye ihagaritse imirwano na Tigryay, “impande zombi zikomeje gukaza umurego mu makimbirane” ku buryo bishobora guteza ibibazo abaturage.
Ibihano bya Amerika kuri Gen Filipos Woldeyohannes byamaganwe na Guverinoma ya Eritrea, ivuga ko “nta shingiro na mba bifite.”
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Eritrea ibinyujije kuri Twitter, yavuze ko “Guverinoma ya Eritrea yanze haba mu ibaruwa ndetse no mu mwuka, ibirego bidafite ishingiro kandi bihimbano iregwa.”
Yavuze ko mu by’ukuri atari “ubwa mbere Ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika buzamura ibikorwa nk’ibi byo gusebanya bidafite ishingiro kuri Eritrea.”
Eritrea yavuze ko idadashobora guceceka kubera biriya birego bya Amerika, isaba iki gihugu gutanga ikirego mu rukiko rwigenga niba koko gifite ibimenyetso birengera ‘ibirego by’ibinyoma’ byacyo.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


