Uganda: Umudepite n‘abo bari kumwe bari bivuganwe n’abaturage barakaye

Sangiza iyi nkuru

Depite Francis Mwijukye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru yari yivuganwe n’abaturage bariye karungu nyuma y’aho imodoka ye igonze abana babiri bagahita bapfa mu Giturage cya Mbizzinya-Kyengera, hafi y’Umujyi wa Buwama, ku muhanda Kampala-Masaka.

Iyi mpanuka yabaye saa kumi n’ebyiri nyuma y’aho imodoka y’uyu mudepite yo mu bwoko bwa Land Cruiser Prado igonze abantu batatu, abana babiri n’umuntu wari utwaye moto.

Igipolisi kivuga ko abana bapfuye ari Florence Nabukenya w’imyaka 13 na Tadeous Lubyayi w’imyaka 9 bose bo mu muryango umwe utuye mu giturage cya Mbizinya.

Nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ikomeza ivuga, Depite Mwijuke yari mu modoka ari kumwe n’abandi bantu batatu nabo bakomeretse byoroheje.

Umwe mu babibonye witwa James Mulindwa avuga ko abaturage barakaye bagashaka kwica abari mu modoka mbere y’uko polisi itabara.

Yakomeje agira ati “Umushoferi yirukankaga cyane asa nk’ukurikiye izindi modoka zari imbere ye. Yabanje kugonga abana babiri mbere yo kugonga umuntu wari utwaye moto,”

Uyu muntu wari utwaye moto yavunitse akaguru ajyanwa ku Bitaro bya Gombe, ariko aza gupfa mu masaha y’ijoro umubare w’abapfuye ugera kuri batatu.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *