Ikiguzi ku ihererekanya ry’amafaranga hagati ya konti ya Banki n’iya Mobile Money by’umuntu umwe cyakuweho nk’uko byatangajwe na Banki Nkuru y’Igihugu.
Ni nyuma y’uko abaturage bari bamaze iminsi binubira iki kiguzi bagaragaza ari imbogamizi kuri gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga mu ihererekanya ry’amafaranga, bumwe mu buryo bukoreshwa mu kugabanya ikwirakwira rya COVID-19.
Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yari yatangaje muri Gicurasi ko irimo kwiga kuri iki kibazo kijyanye no gushyiraho ibiciro kuri serivisi z’imari zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
BNR kandi yanakuyeho inyungu amabanki yajyaga yishyura ibigo by’itumanaho binyuze muri konti bifite mu mabanki atandukanye, zishyirwaho aya mafaranga abakiriya baba babikije kuri telefone.
Iyi nkuru dukesha RBA iravuga ko mu busanzwe banki zajyaga zishyura inyungu iyo umukiriya yakuraga amafaranga kuri konti ye, akayashyira kuri konti ikigo runaka cy’itumanaho gisanzwe gishyiraho amafaranga abakiriya babikije kuri mobile money.
Iyi nyungu ya 6% amabanki yishyura yakunze kuvuga ko ariyo ntandaro y’amafaranga umukiriya yacibwaga igihe yohereza amafaranga kuri konti ye yo muri banki ayakuye kuri telefone.
Mu 2020, imibare ya Banki Nkuru y’Igihugu yagaragaje ko agaciro k’ibikorwa byo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga ugereranyije n’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu (GDP) kageze kuri 54%.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


