Ushaka wese yaryamana n’umukobwa wanjye nta nkwano ampaye- Gashumba

Sangiza iyi nkuru

Icyamamare, umushabitsi wo muri Uganda, Frank Malimungu Gashumba, yateye utwatsi abamushinja kwaka inkwano umukunzi w’umukobwa we witwa Sheila Gashumba, avuga ko uwo ari wese yaraymana n’umukobwa we nta nkwano, amwatse.

Hari amakuru ko Gashumba yari amereye nabi uwitwa Rickman, ukundana n’umukobwa we Gashumba Sheila, amusaba inkwano. We yavuze ko ” Ntabyo nkeneye, ushaka wese yaryamana n’umukobwa wanjye nta nkwano ampaye.”

Mu magambo akomeye ku bitangazamakuru ashinja gutangaza amakuru atariyo (Fake News). Yavuze ko ” Uretse na Manrick, nta mukwe wanjye nzaka inkwano. Ibyo ni ibihuha byo ku mbuga nkoranyambaga.”

Kuri imwe muri televiziyo zo muri Uganda, ati ” Biriya sinjye wabitangaje. Ntabwo inkwano zindaje ishinga. Nta mpamvu mfite zo kujya ku mbuga nkoranyambaga ngo ntangire kwandika ubusa. Iyo hari icyo nshaka kubwira Sheilah, ndamuhamagara cyangwa tugahura.”

Iby’amakuru y’inkwano biravugwa mu gihe Sheila na Rickman bataratangaza niba bateganya kubana mu buryo bwemewe n’amategeko.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *