sami1.jpg

Perezida Samia atewe impungenge n’uko abakobwa bakinira Tanzania bashobora kuzabura abagabo

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan yagaragaje ko atewe impungenge n’uko abakobwa bakinira ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru bashobora kuzabura abagabo bubakana ingo kubera ko bafite imiterere nk’iyabo.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rw’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Perezida Samia yabitangarije mu muhango yakiriyemo igikombe ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 yegukanye mu irushanwa ry’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, CECAFA, wabereye i Dar es Salaam.

Muri videwo iri kuri uru rubuga, yumvikana ashimira izi ngimbi, anakomoza ku ngorane bagenzi bazo b’abakobwa bahura nazo. Ati: “Ndagira ngo mu gihe dukomeje ibi birori, twitegereze neza abakinnyi b’igitsina gore, cyane abakinnyi b’umupira w’amaguru. Ubu tubazanye hano, tukababwira ngo batonde umurongo, kuri bariya agatuza kabo karambuye, mushobora gutekereza ko ari abagabo, ko atari abagore. Murebye mu isura yabo, mushobora kwibaza.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yagaragaje ko biteye impungenge kubera ko iyo abagabo bagiye kurambagiza, bareba uburanga. Ati: “Kubera ko kugira ngo ushake, ureba umukobwa ugukurura. Si byo? Umukobwa ufite ibyangombwa ushaka. Si ko biri? Bariya bana bacu ibyo byangombwa byaragiye, ubitegereje byaragiye. Ubu baradushimisha nk’igihugu, bazana ibikombe mu gihugu ariko wareba ubuzima bwabo bw’igihe kirekire, amaguru yananiwe gukina, batagifite ubuzima bwo gukina, murebe bazaba bari mu buhe buzima?”

Perezida Samia yavuze ko igihugu cyishima iyo aba bakobwa begukanye ibikombe bine, gusa abaturage bibaze bati: “Twebwe tubaha iki? Turabategura dute? Mu minsi iri imbere ni iki bazaba bafite?”

Yavuze kandi ko ashingiye ku ngero z’abakinnyi b’abakobwa babanje, usanga bamwe bagorwa no kubona abagabo, abandi bakababura burundu kubera ko n’abagabo bagerageza kubashaka, usanga babitegereza bakibaza bati: “Uyu ni umugore cyangwa ni umugabo?!” Yakomeje ati: “Kandi kubera ukuntu bateye, ubuzima bw’abashakanye ni inzozi.”

Perezida Samia yasabye urwego rushinzwe siporo kwita ku bakinnyi rubategurira ahazaza, by’umwihariko abakobwa kuko ari bo usanga bahura n’ibihe bibagoye cyane mu gihe bamaze gusezera muri uyu mukino, birimo ibi byo kubura amahirwe yo gushaka abagabo.

sami1.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *