Umuyobozi wa Equity Bank agiye kubazwa kuri miliyari 137 Frw zagurijwe ushinjwa iterabwoba

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’imari cya Equity Group Holdings Plc, James Mwangi agiye guhatwa ibibazo kuri miliyari 15 z’amashilingi ya Kenya (miliyari 137 z’amafaranga y’u Rwanda) cyagurije Umunyaturukiya, Harun Aydin ukekwaho gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba.

Uyu mwuka w’urwikekwe hagati y’iyi banki na Guverinoma wa Kenya wazamutse ubwo Aydin yafatirwaga ku kibuga cy’indege cya Wilson tariki ya 7 Kanama n’abakozi b’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya iterabwoba avuye i Kampala, nyuma y’iminsi 5 na none yari yafashwe yari aherekeje Visi Perezida William Ruto muri Uganda, mu rugendo rwaje kuburizwamo kuko nta ruhushya bari bafite.

Byaje kumenyekana ko Aydin wirukanwe muri Kenya nyuma y’iminsi ibiri afashwe, yagurijwe na Equity izi miliyari z’amashilingi, bikekwa ko yabifashijwemo na Visi Perezida Ruto waba yarabanje kuvugana na James Mwangi kugira ngo abone iyi nguzanyo mu buryo bumworoheye.

Daily Nation dukesha iyi nkuru ivuga ko izi miliyari zaba zaragombaga kwifashishwa mu kubaka uruganda ruzajya rukora imiti muri Uganda. Uru ruganda ruzubakwa mu karere ka Wakiso rwashyiriweho ibuye fatizo na Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni na Visi Perezida Ruto wari wagiriye uruzinduko muri iki gihugu mu ntangiriro za Nyakanga 2021.

Uru rwikekwe rwatumye Komisiyo ishinzwe imari n’igenamigambi yandikira Mwangi, imusaba kwitaba agahatwa ibibazo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Kanama 2021. Iyi baruwa igira iti: “Impamvu y’iyi baruwa ni ukugutumira mu nama na komisiyo iteganyijwe tariki ya 25 Kanama.”

Hon. Gladys Wanga uyoboye iyi komisiyo yemeje iby’iyi baruwa muri iki cyumweru gishize, ati: “Yego dufitanye inama na CEO mu cyumweru gitaha kugira ngo duhabwe ibisobanuro bizatuma tugera ku ndiba y’ikibazo.”

Mu bibazo biteganyije guhatwa Mwangi nk’uko Hon. Wanga yabitangaje birimo kumenya niba Equity ijya guha Aydin iyi nguzanyo yari imufiteho amakuru yuzuye nk’uko bisabwa n’amabwiriza ya Banki Nkuru y’Igihugu, kumenya niba yari isobanukiwe neza icyo Aydin yagombaga gukoresha iyi nguzanyo n’ibindi byerekeye umutekano.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *