RDC: Umusirikare yishe umugabo wari utabaye umukobwa we wari ugiye gufatwa ku ngufu

Sangiza iyi nkuru

Umugabo witwa Benjamin Nsinga yishwe n’umusirikare wa FARDC wamurashe arimo kurinda umukuriye, Umukapiteni, wari umaze gufatirwa mu cyuho n’uyu mugabo afata ku ngufu umukobwa we. Ibi bikaba byarabaye kuwa Gatandatu, itariki 21 Kanama, ku muhanda wa 15 muri Komini ya Kabondo.

Nk’uko ababibonye babitangaje, umusirikare yagize ubwoba ubwo abaturage bashakaga kumuta muri yombi arasa amasasu yo kubakanga ariko rimwe rifata umwana w’umukobwa ajyanwa ku bitaro.

Umukobwa watabawe gufatwa ku ngufu yabashije gucika, mu gihe umurinzi wa kapiteni yahise yikingirana mu nzu kugeza kuri iki Cyumweru ari kumwe n’umurambo w’umugabo yishe wamukodeshaga inzu yabagamo.

Burugumesitiri wa Komini wa Kabondo, Godelieve Mosunga , avugana n’itangazamakuru yatangaje ko ubwoba bwari bwose mu baturage ariko abashinzwe umutekano bashakaga uko bata muri yombi uwakoze ubwicanyi nk’uko iyi nkuru dukesha Mediacongo.net ivuga.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *