Umubyeyi w’abana babiri, Nadia Uwibambe, yari amaze imyaka 27 azi ko nta muntu n’umwe wo mu muryango we agira bafitanye isano ya bugufi cyangwa ya kure. Nyamara muri icyo gihe cyose bari bahari ariko atabizi. Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo Uwibambe yahuye bwa mbere n’abo mu muryango we nyuma y’iyo myaka yose. Iki gikorwa cyari umusaruro w’ikiganiro Agasaro Kaburaga gihita kuri Radiyo Ijwi ryâAmerika, gifasha abantu gushakisha ababo baburanye. Uwibambe yabyawe nâuwitwa Celine Uwimana mu 1994 amubyarira muri Congo-Kinshasa, ari mu buhungiro. Akomoka mni mu Ntara yâAmajyepfo mu Karere ka Huye mu Murenge wa Ruhashya. Uwibambe nyuma yo kuvuka yajyanywe mu kigo cyâimfubyi SOS Bukavu aza kwisanga mu kigo cya SOS Kacyiru mu Mujyi wa Kigali. Ku nshuro ya mbere uyu mubyeyi ahuye n’abo mu muryango wo kwa Nshutiraguma Innocent na Nyanzira Imakurata akomokamo yananiwe kwihangana araturika ararira. Mu ijwi rituje yagize ati âNdiyumva neza cyane numvaga ari ibintu bitazashoboka, nabuze nâicyo navuga, gusa ndabashimira cyane kandi ni ibyishimo gusaâ. Uwibambe yavuze ko amaze iki gihe cyose yumva atuzuye kubera kubaho mu bukeho. Nyuma yo guhura nâumuryango Nadiah Uwibambe yatangiye gushyikirana na ba nyirarume ndetse na nyirakuru ari na ko berekana amafoto yâabagize umuryango ngo babone koko ko basa. Muri abo harimo Damascene Hagenimana musaza wâumubyeyi wa Nadiah mu masano-muzi ni âNyirarumeâ. Amaze kubona umwishywa we, Hagenimana avuga ko abaye incungu ya mushiki we, Uwimana Celine. Yagize ati: ” Uyu mwana ntabwo ari umwishywa wanjye uyu ni mushiki wanjye. Nzamufasha nka mushiki wanjye azanyisanzuraho nkâumwana wanjye.â Si Damascene Hagenimana wasazwe nâibyishimo gusa ahubwo na murumuna we Vincent Hategekimana wafashe iya mbere mu gushakisha mushiki wabo na we avuga ko iki gikorwa cyamushimishije. Umukecuru Imakurata Nyanzira na we yishimira bikomeye kuba yarabonye umwuzukuru we ndetse ari kumwe nâabuzukuruza babiri. Ati: âNamubonye ndashima Imana kandi namwe abakozi ba Radiyo Ijwi RyâAmerika ndabashimira kuko mwakoresheje ubutabazi bwo kuntabara munatabara umuryango wanjye wari warazimiyeâ. Uku guhuza uyu muryango kandi byanashimishije umusaza Rwamurinzi Leonard. Uyu ni umuturanyi wa Nadiah Uwibambe yasaga nâaho ari we mubyeyi we wa hafi akavuga ko umuryango urushijeho kwaguka. Ati âIbintu byose kurwara nâibindi ni njye wari nka Se. Ubu rero njyewe sinabona uko nabivuga, kubona ampuje na ba nyirarume na nyirakuru, ubu nishimye birenze” Umusaza Rwamurinzi yongeyeho ati âMujye muhora mukora ibintu byiza nkâabanyamakuru bâumwuga kandi bâabanyarwanda bâumwimerere. Rwose Imana ihabwe icyubahiro ndabashimiye cyane nuko ntakigira inka nakabahaye mwese!â Ijwi ryâAmerika ryabajije Damascene Hagenimana ikizakurikira nyuma yo kumuhuza nâumwishywa we. Uhagarariye umuryango wo kwa Nshutiraguma Innocent na Nyanzira Imakurata yadutangarije ko Uwibambe Nadiah azahabwa umugabane mu muryango nkâuko nyina umubyara Uwimana Celine yari awemerewe. Kurikira ibiganiro nâamavidewo binyura kuri Bwiza TV


