U Burundi buracyasaba Niyombare, Umubiligi wirukanwe mu Rwanda, urupfu rwa Joe; inkuru z’icyumweru

Sangiza iyi nkuru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 16 Kanama 2021 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru ziganjemo izirebanaga n’umutekano cyane cyane mu bijyanye n’intambara, ubutabera mu bijyanye n’amategeko, politiki mu bubanyi n’amahanga na siporo.

Ni izikurikira:

U Burundi buracyashaka Gen. Niyombare na bagenzi be

Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, CPG Alain-Guillaume Bunyoni ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru tariki ya 19 Kanama 2021, yasabye ko u Rwanda rwabashyikiriza Gen. Maj. Godefroid Niyombare n’abandi bagenzi be rucumbikiye, bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza muri Gicurasi 2015.

Minisitiri Bunyoni yavuze ko icyo u Burundi busaba cyumvikana, gitandukanye no kuba u Rwanda hari abanyabyaha rwoherereza igihugu cyabo nk’abarwanyi 19 ba RED-Tabara ruherutse kohereza, kuko ngo ni ibisanzwe n’u Burundi bubikora.

Yashimangiye iryigeze kuvugwa na Perezida Evariste Ndayishimiye, ko ibihugu byombi bizongera kubana neza, mu gihe u Rwanda rwohereje aba bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza, kuko ngo bafite amakuru yizewe y’uko bari muri iki gihugu.

Umunyamategeko wa Rusesabagina yirukanwe mu Rwanda

Urwego rw’Igihugu rw’abinjira n’abasohoka ku wa 21 Kanama 2021 rwirukanye umunyamategeko w’Umubiligi witwa Vincent Lurquin nyuma yo gukoresha uruhushya rwo kuba mu Rwanda by’agateganyo igitandukanye n’icyo yari yarusabiye.

Lt. Col. Regis Gatarayiha uyoboye uru rwego yabwiye itangazamakuru ko Me Lurquin yari afite uruhushya rw’ubukerarugendo, arushingiraho ajya mu rukiko kunganira Paul Rusesabagina ukurikiranweho ibyaha by’iterabwoba, yambaye umwambaro w’umwavoka, kandi bitemewe n’amategeko.

Ngo uyu munyamategeko yabajijwe impamvu yabikoze, asobanura ko yari azi ko ufite uru ruhushya aba yemerewe gukora ibyo ari byo byose mu gihugu. Yahise agahabwa igihano cyo kwirukanwa no gucibwa mu Rwanda; bisobanuye ko atemerewe kugaruka muri iki gihugu.

RDF yirukanye intagondwa muri Mbau

Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique nyuma yo kwirukana intagondwa z’umutwe w’iterabwoba mu birindiro byazo mu ntara ya Cabo Delgado, zazikurikiranye mu ishyamba rya Mbau aho zari zahungiye guhera ku wa Kabiri w’icyumweru gishize.

Muri iri shyamba, izi ngabo zifashishije intwaro ziremereye zirimo ibifaru n’indege mu guhiga izi ntagondwa zivuga ko zegamiye kuri IS (Isilamic State).

Ku wa 20 Kanama 2021 ni bwo izi ngabo zafashe aka gace.

Urupfu rwa Joe Habineza

Joseph Habineza uzwi nka Joe wabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo kuva mu 2004 kugeza mu 2011 yapfiriye mu bitaro by’i Nairobi muri Kenya tariki ya 20 Kanama 2021, azize uburwayi. Iyi nkuru yabaye nyuma y’iminsi mike atangaje ko yizihize imyaka 33 yari amaze ashakanye n’umugore we.

Isabukuru y’imyaka 33 y’urushako rwe na Kampororo Kajyambere Justine yari yayizihije tariki ya 13 Kanama 2021, kuko bashyingiwe ku itariki nk’iyi mu 1988.

Joe yari umuntu ukomeye wakundaga gusabana, wisanzuraga cyane, bikaba ari byo byatumaga akundwa cyane n’abo mu byiciro bitandukanye. Mu kiganiro yaherukaga kugirana n’umwe mu banyamakuru, yari yatangaje ko ari byiza kwiyoroshya mu buzima, kuko umuntu yaba akomeye, yaba yoroheje, atamenya aho bwira ageze.

Uganda yapfushije ba General batatu mu byumweru bibiri

Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyapfushije abasirikare b’amapeti ya General batatu mu byumweru bibiri, bose bazize uburwayi.

Byatangiye tariki ya 7 Kanama 2021, hapfa Maj. Gen. Stephen Rwabantu wari uherutse guhabwa ikiruhuko cy’izabukuru, hakurikiraho Lt. Gen. Pecos Kutesa wapfiriye mu Buhinde tariki ya 18 Kanama 2021.

Kuri uyu wa 21 Kanama 2021, hapfuye Maj. Gen. Paul Lokech wari Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ya Uganda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *