Dr Jose Chameleone ararembye

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Joseph Mayanja (Dr Jose Chameleone) arembeye mu bitaro aho arwaye imikorere mibi ku gice cy’umwijima n’igice cyitwa Pancreas mu ndimi z’amahanga.

Ibinyamakuru byo muri Uganda bivuga ko Chameleone ari mu bitaro kuva mu cyumweru gishize kugira ngo avurwe iyi ndwara yasanzwemo mu 2020.

Amakuru agera kuri BWIZA ni uko uyu mugabo arwariye kuri rimwe mu mavuriro yigenga riri hafi na Seguku muri Kampala, aho ari kwitabwaho n’abaganga.

Kuri ubu uyu muhanzi ari kwitabwaho na nyina umubyara mu gihe umufasha (assistant) we wa hafi, Stuart Kagoro, ntacyo aratangariza rubanda ku buzima bw’iki cyamamare.

Umugore wa Chameleone, Daniella Atim, ntiyahamije ayo makuru ahubwo aho ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abana, kuri Instagram, yagaragaje uburakari bukomeye ku kuba amafoto y’umugabo we w’indembe yagiye hanze.

Amafoto ya Chameleone ari mu bitaro yasakaye cyane ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko atumva impamvu byaraje ishinga buri wese gusakaza amafoto y’umurwayi.

Yasabye abantu ” Kubireka kuko biri guhungabanya abana banjye.”

Ubu burwayi bwa Chameleone ngo bushobora kuba buterwa no kunywa inzoga nyinshi, ingingo imeze nk’icyita rusange ku bahanzi n’abandi bishoboye batari bake.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *