Inkeragutabara yafashwe yaka umuturage amafaranga kugira ngo itamusenyera

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Umuvunyi ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuri uyu wa 27 Ukwakira 2020 zafatiye mu cyuho Inkeragutabara Ruzindana Samuel wasabaga umuturage amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 kugira ngo atamusenyera igikoni n’ubwiherero yubatse.

Ruzindana yafatiwe mu Kagari ka Nyamugari, Umurenge wa Gatsata mu Karere ka Nyarugenge.

Akurikiranweho icyaha cyo kwakira impano cyangwa indonke kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko cyangwa ntihakorwe icyakagombye gukorwa giteganywa n’itegeko.

Ruzindana nahamwa n’iki cyaha, azahanishwa ingingo ya 4 iri mu itegeko N°054/2018 ryo ku wa 13/08/2018, aho yakatirwa igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro hagati y’3 n’5 indonke yasabye.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Inkeragutabara yafashwe yaka umuturage amafaranga kugira ngo itamusenyera
    ntibitangaje. Nta Dasso wari urimo se?

  2. Inkeragutabara yafashwe yaka umuturage amafaranga kugira ngo itamusenyera
    ntibitangaje. Nta Dasso wari urimo se?

  3. Inkeragutabara yafashwe yaka umuturage amafaranga kugira ngo itamusenyera
    Ibi nibyo birakwiye, ariko nka bwiza.com dukunda muzadukorere ubushakashatsi kuwitwa #Mandazi wazengereje abaturage b’umurenge wa bumbogo akagari ka ngara umudugudu wa munini, uyu mugabo akorana byahafi ni inzego zose zubuyobozi, bwa Bumbogo kuburyo niyo afungiye muri Bumbogo ahita ataha abaturage bakavuga ko yaroze leta mudukorere ubuvugizi.

  4. Inkeragutabara yafashwe yaka umuturage amafaranga kugira ngo itamusenyera
    Ibi nibyo birakwiye, ariko nka bwiza.com dukunda muzadukorere ubushakashatsi kuwitwa #Mandazi wazengereje abaturage b’umurenge wa bumbogo akagari ka ngara umudugudu wa munini, uyu mugabo akorana byahafi ni inzego zose zubuyobozi, bwa Bumbogo kuburyo niyo afungiye muri Bumbogo ahita ataha abaturage bakavuga ko yaroze leta mudukorere ubuvugizi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *