Inkiko zatunzwe agatoki mu korohera ibifi binini birya ruswa

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 09 Mutarama 2017, Umuvunyi mukuru. Aloysie Cyanzayire yatangarije Abadepite ko inkiko zo mu Rwanda zorohera bamwe mu bayobozi n’abakozi ba leta bafatirwa mu cyaha cya ruswa rimwe na rimwe ibyo baba bashinjwa bigateshwa gaciro abo bahimbwa “Ibifi binini” bakarekurwa kandi hari ibimenyetso bigaragaza ko ibyo bashinjwa ari ukuri.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi umuvunyi mukuru yabitangarije Komisiyo ya Politiki mu mutwe w’abadepite ubwo basuzumaga raporo y’ibikorwa by’urwego rw’umuvunyi by’umwaka wa 2015/2016.
Mu bibazo umuvunyi mukuru yagombaga gusubiza harimo icyo kuba hafi 50% by’amadosiye yakiriwe n’urwego rw’umuvunyi atarashyikirijwe ubushinjacyaha, kuba mu bahamwe mu buryo bwa burundu n’ibyaha bya ruswa ari abarebwa n’iri hagati y’amafranga 1.000 n’ibihumbi 10 gusa ndetse n’ibijyanye n’umutungo wa Leta wigaruriwe n’abantu ku giti cyabo
Umuvunyi Mukuru, yavuze ko abarya ruswa itubutse nabo bakurikiranwa n’ubwo ngo baba ari bake ugereranyije na ruswa iri hagati ya 1000 n’ 10,000, gusa yongeraho ko abenshi mu barya ruswa nini bakunze kugirwa abere n’inkiko mu buryo budasobanutse.
Ahereye kuri iki kibazo cy’abarekurwa, umuvunyi mukuru yasabye ko hashyirwaho urukiko rwihariye ruburanisha ibyaha bya ruswa n’ibimunga ubukungu bw’igihugu muri rusange rugashyirwamo abacamanza bahuguwe bihagije ku cyaha cya ruswa.
Umuvunyi mukuru yanabwiye Abadepite ko uko amategeko yo mu Rwanda akoze harimo ibyuho byinshi nabyo bikaba bifasha ba rusahurira mu nduru gukomeza kumunga umutungo w’igihugu, ibi abihuza no kuba u Rwanda rufite amwe mu masezerano mpuzamahanga ruba rwarashyizeho umukono ariko ugasanga imbere mu gihugu ayo masezerano avuguruzanya aha yatanze urugero ku byaha byo kunyereza umutungo wa Leta bidafatwa nk’ibyaha bya ruswa mu Rwanda nyamara mu masezerano u Rwanda rwasinye ibyo byaha bishyirwa mu bimunga ubukungu bw’igihugu na ruswa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Raporo y’urwego rw’umuvunyi ya 2015-2016 igaragaza ko urwego rw’umuvunyi rwakiriye ibirego kuri ruswa 17, ibyinshi byagarukagamo bakozi bal eta mu burezi mu mashuri yisumbuye no mu nzego z’ibanze z’uturere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *