Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, atangaza ko abantu badakwiye kwibaza cyane ku kuba abo kwa Rwigara barahanaguweho ibyaha n’inkiko zo mu gihugu cye kuko ngo izo nkiko zigenga mu guhamya no guhanaguraho ibyaha.
Ni nyuma y’aho mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Ukuboza 2018, umucamanza mu rukiko rukuru mu Rwanda yagize abere Diane Rwigara na nyina Adeline Rwigara.
Benshi mu bantu batandukanye bagiye batanga ibitekerezo bitandukanye kuri iki cyemezo cyafashwe n’uru rukiko. Benshi muri bo bagiye bahuriza ku kuba iki cyemezo cyaba cyarafashwe bitewe n’igitutu cya kongere ya Amerika n’abandi bakomeye bagaragaje ko bari gukurikiranira hafi iby’uru rubanza.
Minisitiri Sezibera we siko abibona, abinyujije ku rukuta rwe rwa twita (twiiter), yasubije abagiye bagira uruhare muri izo mpaka ko inkiko zo mu Rwanda zigenga ku kuba zahamya umuntu runaka ibyaha cyangwa mu kubimuhanaguraho.
Yagize ati “ Kuri abo bose bagiye bagiye uruhare muri izi mpaka zishyushye ku rubanza. Inkiko zirigenga haba mu guhamya ibyaha, zirigenga n’igihe zihanaguraho ibyaha.”

Ku rundi ruhande ntawabura kuvuga ko urubanza rw’abo kwa Rwigara rwatumye Abanyamahanga bahanga ijisho u Rwanda bityo bagatangira gusaba ko bagirwa abere.
Umuyobozi wungirije w’itsinda ry’abademokarate muri Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Dick Durbin ari mu bafashe iya mbere mu gusaba ko vuga ko Diane Rwigara na nyina Adeline Rwigara bagirwa abere.
Uyu musenateri abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yavuze ko yumva ahangayitse kubera ibyaha Diane Rwigara yashinjwaga we yavugaga ko bidasobanutse.
Yagize ati: “ Mpangayikishijwe n’ibyaha bitumvikana neza bishinjwa Diane Rwigara. Mu by’ukuri bigaragara nk’aho byabaye urwitwazo rw’uko yagerageje kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.”
Ni ibitekerezo byatewe ingabo mu bitugu na bagenzi be batatu barimo Agnes Wagner, Patrick Leahy na Barbara Jean Lee .basaba Leta y’u Rwanda kurekura abo kwa Rwigara.
Nyuma yo kugirwa abere, Senateri Durbin abinyujije kuri twitter yagize ati ” Ibyaha byashinjwaga Diane Rwigara na nyina, Adeline ntibyari bisobanutse. Ubu nshimishijwe no kuba ibi byaha byakuweho.”
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Si aba gusa kuko n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF) Micahelle Jean uzarangiza manda ye muri Muatarama 2019 yari yavuze ko urubanza rw’abo kwa Rwigara rukwiye gukurikiranwa mu bushishozi.
Diane Rwigara na nyina bahanaguweho ibyaha mu gihe batahwemye kuvuga ko ibyo baregwaga byari bishingiye ku mpamvu za politiki,ingingo ubutegetsi bw’u Rwanda buhakana bwivuye inyuma.


