Umubare w’abantu bamaze gupfa bazize inkubi y’umuyaga yiswe Freddy umaze kurenga abantu 300 mu gihe kubara imirambo bikomeje kwiyongera, abayobozi bo muri Mozambike bo bakaba bihaye iminsi itari mike kugira ngo basuzume urugero rw’ibyangiritse ndetse n’abapfuye .
Iyi nkubi y’umuyaga ikabije yanyuze muri Afurika y’amajyepfo muri weekend ku nshuro ya kabiri nyuma y’inshuro ya mbere mu mpera za Gashyantare. Ni imwe mu nkubi z’umuyaga zamaze igihe kirekire zabayeho, kandi ni imwe mu zahitanye abantu benshi muri Afurika mu myaka ya vuba.
Ku wa Gatatu, abayobozi bavuze ko byibuze abantu 53 bapfiriye mu ntara ya Zambezia muri Mozambike, aho bikubye inshuro ebyiri ugereranyije n’umubare wabanje nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.
Malawi yatangaje ko hapfuye abantu 225 kugeza ubu, abandi magana barakomereka ndetse bamwe bataraboneka. Inkubi y’umuyaga yari yahitanye abantu bagera kuri 27 muri Madagascar na Mozambike mbere yo gukubita Mozambique ku nshuro ya kabiri.
Imvura ikomeje ndetse n’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi byadindije ibikorwa byo gushakisha no gutabara muri iki cyumweru, kubera ko umuyaga wateje umwuzure ukabije, wangiza imihanda ndetse usiga imirambo n’amazu bishyinguye mu byondo.


