Umukobwa wo muri Uganda wamenyekanye nka Doreen yimye Polisi ya Uganda amakuru mu gihe yari mu iperereza rigamije kumenya abakobwa bagenzi be bagaragaye mu mashusho bamuhondagura.
Uyu mukobwa yagaragaye akubitwa n’itsinda ry’abakobwa babiri, bahagarikiwe n’abasore babiri, bamutonganyaga, bamubwira ko yarenze umurongo, agerageza gusambana n’umuhungu ukundana n’umwe muri bo.
Mu mashusho ya mbere, bagaragara bamukubita inshyi nyinshi, bamupfura umusatsi. Mu ya kabiri, bagaragara bamwambuye akenda ko hejuru, bamukubita inkoni, ari na ko bamugaragura hasi.
Polisi ya Uganda yatangiye iperereza kuri uru rugomo kuri uyu wa 9 Mutarama 2022, gusa Umuvugizi wungirije wayo mu mujyi wa Kampala, ASP Luke Owoyesigyire yabanje kubwira itangazamakuru ko Doreen yanze gutanga amakuru.
ASP Owoyesigyire yasobanuye ko uyu mukobwa yavuze ko yaziraga ukuri. Ati: “Yanze gukorana na Polisi yashakaga kumenya abakekwa, ahubwo yishinja ibyabaye byose, kandi yumva yari akwiye gukubitwa.”
Umuvugizi wungirije wa Polisi muri Kampala nyuma yongeye gutangariza kuri Twitter ko byarangiye abakubise Doreen bamenyekanye. Ati: “Diviziyo ya Polisi ya Kawempe iri gukorana n’uwahohotewe kandi abakekwa bamaze kumenyekana, hategerejwe ifatwa ryabo.”
Uyu mupolisi yasobanuye ko uru rugomo rwabereye mu gace ka Kira mu karere ka Wakiso.


