Abategetsi baharanira ubwigenge bwa Leta ya Donetsk baherutse gukatira igihano cy’urupfu Abongereza babiri n’umunya-Maroc bafashwe n’ingabo z’u Burusiya barwanira Ukraine.
Aba Bongereza ni Aiden Aslin w’imyaka 28 y’amavuko na Shaun Pinner w’imyaka 48. Umunya-Maroc ni Brahim Saadoun w’imyaka 21 y’amavuko.
Inshuti za Brahim zatangarije The Guardian ko Leta y’u Burusiya n’iya Donetsk z’imushinja kuba umucancuro w’umunyamahanga wagiye kurwanira Ukraine, ariko ngo si ko biri kuko yabaga muri iki gihugu kuva mu 2019.
Basobanuye ko Brahim asanzwe ari umusirikare urwanira mu mazi mu ngabo za Ukraine, winjiyemo avuye mu masomo y’ikoranabuhanga ry’ubumenyi bw’isanzure yigiraga muri Kyiv Polytechnic Institute.
Dmytro Khrabtsov wiganye na Brahim, yagize ati: “Yinjiye mu ngabo kubera ko yumvaga ko akarengane kari gukorerwa Ukraine. Mu by’ukuri ni umuntu mwiza. Urabona ukuntu muri Ukraine bakiriye ifungwa rye, ryakoze ku mutima abantu benshi.”
Inshuti yitwa Dasha Oleynik yasobanuye ko Brahim yari umusore ufite igikundiro ku buryo nyuma yo kumva inkuru y’igihano yakatiwe, yababaye cyane. Ati: “Buri wese wahuraga na Brahim yaramukundaga. Buri wese umuzi arababaye.”
Brahim ngo yoherejwe kurindira igihugu mu ntara ya Mariupol mu Gushyingo 2021, habura amezi atatu ngo ingabo z’u Burusiya zitangiza ibitero muri Ukraine. Inshuti zemeza ko afite ibyangombwa bigaragaza ko ari umusirikare, aho kuba umucancuro nk’uko yabihamijwe.
Icyakoze zigaragaza ko Shaun Pinner ari we watumye akunda igisirikare ndetse acyinjiramo. Ngo bahuriye ku rubuga rwa Facebook.
Ziramusabira kurekurwa nk’izindi mfungwa z’intambara za Ukraine, aho kumuhanisha igihano cy’urupfu nk’uwakoze ibyaha by’intambara.


