Inshuti za Sekibi, izina Tom Ndahiro yise abari abayobozi b’Ubufaransa 1994

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe bishimangirwa ko Ubufaransa bwagize uruhare rugaragara muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umushakashatsi kuri jenoside, Tom Ndahiro avuga ko mu bo yashatse kwita inshuti za Sekibi harimo n’abayobozi b’u Bufaransa bicyo gihe cya jenoside.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubwo yari umutumirwa kuri BBC, mu kiganiro imvo n’Imvano, umunyamakuru yabajije Tom Ndahiro ati: “Tom Ndahiro wanditse igitabo wise Friends of Evil, ese mu Kinyarwanda washatse kuvuga iki”?.
Mu kumusubiza Tom Ndahiro yamusubije agira ati: “mu Kinyarwanda ni inshuti za sekibi”.
Umunyamakuru yarongeye aramubaza ati: “muri izo nshuti za sekibi n’Abafaransa bagomba kuba barimo, sibyo?
Tom ati: “Eh, Si bose ni abayobozi b’Abafaransa b’icyo gihe”.
Aha kandi Tom Ndahiro yaboneyeho no kuvuga ko atari Leta y’u Rwanda gusa ivuga ko Abafaransa bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati: “Abantu ba mbere bavuze uruhare rw’Abafaransa muri jenoside yakorewe Abatutsi ni Abafaransa ubwabo, kandi jenoside ikorwa”.
Umunyamakuru yarongeye aramubaza ati: Abafaransa bahe?, Tom yakomeje avuga ko hari Abafaransa bakoraga muri Médecins Sans Frontières n’abandi banyamakuru babigaragaje.
Akomeza avuga kandi ko hari Abaminisitiri ba Guverinoma y’Ubufaransa, bo ubwabo ngo basabye Leta yabo kureka gukomeza gufatanya n’abantu babi, aha atanga urugero rwa Michel Rocard wari Minisitiri w’Intebe na Minisitiri w’ingabo, Pierre Joxe aho we ngo mu 1993 yandikiye Francois Mitterrand amusaba guhagarika inkunga ya gisirikare ku Rwanda ntibamwumva.

miterr
Francois Mitterrand wahoze ari Perezida w’Ubufaransa

Aha kandi akomeza atanga ingero, avuga ku ikinyamakuru Kangura kigeze kwandika amategeko 10 y’Abahutu, ku gifuniko cy’inyuma hariho ifoto ya Perezida Mitterranda wari uw’Ubufaransa, handitseho ngo “inshuti nyanshuti uyibonera mu byago”.
U Rwanda ngo rwakomeje kubona intwaro nyinshi zavaga mu mafaranga y’Abafaransa, mu 1988 Abafaransa ngo bahaye u Rwanda intwaro zifite agaciro k’amafaranga agera kuri miliyoni 19, bigeze muri 1990 baza kurwongera izifite agaciro ka miliyoni 191.
Tom ati: “Amafaranga yiyongereye inshuro zirenga 10, mu 1992 zari zimaze kugera ku 122, noneho birakomeza biriyongera kenshi, ikindi ni uko gufasha Leta ya Habyarimana bitari ugufasha igisirikare gusa, bageze no mu rwego rwo gutegura Interahamwe”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Hari kandi abasirikare b’u bufaransa bo ubwabo ngo bagiye biyemerera ko batozaga Interahamwe i Gabiro kwica, ati: “icyo bazitozaga si ukwica Umuhutu, bazitozaga kwica umututsi”.
Uyu mushakashatsi akaba avuga ko atari Perezida Kagame gusa ushinja Ubufaransa uruhare rwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ko hari benshi babibonye kandi babibushinja harimo n’Abafaransa bo ubwabo.
fr
Aba bayobozi batungwa agatoki ko bari abaterankunga ba Leta ya Habyarimana yateguraga Jenoside, Tom Ndahiro we yise inshuti za Sekibi, ubu bakaba bahakana urwo ruhare bagize, banashinjwa kugira uruhare mu kuyikora kuko hari ingero nyinshi zitangwa, aho ingabo z’Ubufaransa ngo zafatanyije n’Interahamwe kwisha Abatutsi muri za Bisesero n’ahandi kuri za bariyeri mu mujyi wa Kigali n’ahandi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *