Imirwano yo muri Sudani imaze kwangirikiramo byinshi birimo intwaro nini

Intambara iri kubera muri Sudani iravugwamo ukuboko kwa General Haftar wo muri Libya

Sangiza iyi nkuru

Intambara y’ingabo za Leta ya Sudani n’umutwe witwaje intwaro wa RSF (Rapid Support Force) iravugwamo ukuboko gukomeye kwa General Khalifa Haftar wari warajegeje ubutegetsi bwo muri Libya mu myaka yashize, yifashishije abarwanyi be bagize LNA.

Iyi mirwano iri kubera mu murwa mukuru, Khartoum, yatangiye tariki ya 15 Mata 2023. Imaze kugwamo abasivili barenga 400, inkomere ni nyinshi ndetse yatumye za Ambasade z’ibihugu bitandukanye zifungwa, abanyamahanga baracyurwa.

Ikinyamakuru The Observer gishamikiye kuri The Guardian kivuga ko cyahawe amakuru n’abahoze ari abayobozi, abakomanda ba RSF, abandi baba muri Sudani no mu Bwongereza y’uko nta gushidikanya, Gen. Haftar ari gufasha uyu mutwe w’abigometse ku butegetsi.

Iki kinyamakuru kiravuga ko Gen. Haftar aha General Mohamed Hamdan Dagalo uzwi nka ‘Hemedti’ amakuru y’ingenzi y’ubutasi, akamuha amavuta akoreshwa n’ibinyabiziga n’imashini yanyujijwe ku cyambu cya Mediterane muri Benghazi, kandi ngo yaba yaratoje abarwanyi amagana ba RSF ku mirwanire yo mu mujyi hagati ya Gashyantare na Mata 2023.

Amakuru yakusanyijwe avuga ko Gen. Haftar asanzwe ari inshuti magara ya Dagalo na mbere y’uko ubutegetsi bwa Omar al Bashir buhirima mu mwaka w’2019. Uyu muyobozi wa RSF ngo yoherezaga uyu Munyalibiya abarwanyi kugira ngo bafashe LNA kurwanya ubutegetsi.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko amakuru cyabonye ari uko ubwo umwuka mubi watutumbaga hagati ya RSF n’igisirikare cyegamiye ku butegetsi, mbere y’uko intambara itangira, Gen. Haftar yafashije Dagalo.

Cyatanze urugero rw’uko Haftar yohereje i Khartoum umuhungu we witwa Sadeeq Haftar, ajyanira Al-Merrih Club ifite aho ihurira na Dagalo inkunga y’amadolari miliyoni ebyiri. Nyuma yo gutanga iyi nkunga, ngo yakiriwe n’uyu komanda wa RSF.

Mu guhura kwabo, iki kinyamakuru kivuga ko Sadeeq yahaye Dagalo amakuru y’ubutasi, amuburira ko abanzi be bari gutegura uburyo bamwikiza. Nyuma y’umunsi umwe uyu muhungu asubiye muri Libya, RSF yatangiye kwisuganga, ijya gufata ikibuga cy’indege cya Merowe kiri mu bilometero nka 300 ujya Khartoum, inakomeza kwitegura uburyo yafata ibice by’ingenzi mu murwa mukuru.

Ikinyamakuru The Wall Street Journal na cyo cyatangaje ko Gen. Haftar yoherereje RSF imizigo y’intwaro, n’ubwo LNA yo yabiteye utwatsi, ikavuga ko ari ibinyoma. Ku rundi ruhande, CNN y’Abanyamerika yo yatangaje ko abacancuro ba Wagner ari bo bateguye ibi bitero.

The Observer yakiriye ubuhamya bw’uko ku kibuga cy’indege cya Jawf kiri mu mujyi wa Kufra mu majyepfo ya Libya haguye indege zari zikoreye intwaro, zapakururwaga zigashyirwa mu makamyo yerekeza muri Sudani.

Nk’uko Agenzia Nova ibivuga, Umuvugizi wa LNA, Ahmed al Mismari, avuga ku nkuru WSJ, yatangarije ku gitangazamakuru Al Arabiya ati: “Ubuyobozi bukuru bw’umutwe w’ingabo z’Abarabu muri Libya burahakana bwivuye nyuma guha ubufasha impande zihanganye muri Sudani.” Yongereyeho ko uyu mutwe witeguye kugira uruhare mu guhuza RSF n’ingabo zegamiye ku butegetsi bwa Sudani.

Imirwano yo muri Sudani imaze kwangirikiramo byinshi birimo intwaro nini
Imirwano yo muri Sudani imaze kwangirikiramo byinshi birimo intwaro nini

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *