Intambara irarimbanyije muri Ethiopia, hagati ya leta n’abarwanyi b’umutwe wa TPLF (Tigray People’s Liberation Front) baharanira ubwigenge bw’agace ka Tigray.
Intandaro y’iyi ntambara ni igitero cy’ubushotoranyi aba barwanyi ba TPLF bagabye ku birindiro by’ingabo za Ethiopia tariki ya 4 Ugushyingo 2020, ikaba kandi ijambo rya Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed yavuze uwo munsi, ategeka ingabo z’igihugu kwihorera.
Ingabo za Ethiopia zabigenje nk’uko Abiy yazitegetse, zitangira guhangana n’abarwanyi ba TPLF nabo barahiye bavuga ko bambariye intambara, iyi ntambara nayo bigaragara ko imaze kwangiza byinshi birimo gutuma ibihumbi by’abaturage bahunga igihugu.
Abiy Ahmed ushinjwa kugira uruhare runini muri iyi ntambara, yahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu Kwakira 2019 nk’uwagize uruhare mu guhoshya intambara hagati y’igihugu cye na Eritrea byigeze kurwana byeruye kuva mu 1998 kugeza mu 2000.
Intambara ya Ethiopia-TPLF yatumye Abiy atakarizwa icyizere (yabaye icyasha kuri we) nk’uko bigaragara mu nyandiko zikurikira:
Muri Ethiopia ya Abiy, amahoro yaraganje, intambara nayo biba uko
Iri jambo riri mu nkuru y’Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika (Associated Press) yagiye ahagaragara tariki ya 17 Ugushyingo 2020, aho bigaragaza uruhare Abiy yagize mu gusubiza amahoro muri Ethiopia, ariko aho bigeze intambara ikaba yongeye kubyuka.
Associated Press ivuga ko ubwo Abiy yagirwaga Minisitiri w’Intebe mu 2018, yashyizeho impinduka nyinshi za politiki, yemeza ko Ethiopia na Eritrea bihagaritse intambara byari bimazemo igihe, bigiye kubana mu mahoro.
Muri icyo gihe kandi, ni bwo Abiy yasuye Tigray itumvikana na leta yemewe ya Ethiopia, mu rwego rwo gushakisha icyageza amahoro mu gihugu.
Ku bw’ibi bikorwa byiza, Umuryango Nobel Prize Foundation wahaye Abiy igihembo cy’amahoro.
Gusa ngo uyu Abiy washakishije icyageza amahoro muri Ethiopia, ni we wasabye ingabo z’igihugu kwihorera, yima amatwi amahanga yamusabaga ko leta ye yagirana ibiganiro by’amahoro na TPLF, avuga ko nta byo yifuza, ahubwo ashaka ko abarwanyi b’uyu mutwe n’abayobozi b’iri shyaka bashyirwa imbere y’ubutabera.
Leta ya Ethiopia yashyizeho itsinda ryihariye rishinzwe gukurikirana abakomeye muri Tigray (Emmergency Task Force for Tigray), iherutse gushyira hanze impapuro zo guta muri yombi abasirikare 74 bashinjwa kugira uruhare muri iyi ntambara, aba bakaba bari ku ruhande rwa Tigray.
Mu gihe intambara ikomeje kandi, abaturage bo muri Tigray bakomeje guhungira mu bihugu by’abaturanyi nka Sudani. Imibare ya tariki ya 17 Ugushyingo, igaragaza ko ko Abanya-Ethiopia bari bamaze guhunga barengaga 25,000.
Ubwo indi ndashyikirwa ishoje intambara, ubanza ari igihe cyo gukereza na none ku gihembo cya Nobel
Igitangazamakuru The Independent cyo mu Bwongereza, gishinja Abiy Ahmed kuba intandaro y’iyi ntambara iri kuba muri Ethiopia kandi azwi nk’indashyikirwa mu gushaka amahoro.
Cyagize kiti: “Na none, indashyikirwa yahawe igihembo cya Nobel iyoboye ibitero ku baturage bayo. Abiy Ahmed ari gushoza intambara ku gace gakomeye ka Tigray, bigatuma ibihumbi bihunga igihugu, bigatera impungenge ko bishobora gutera amakimbirane mu ihembe rya Afurika.”
Iki gitangazamakuru mu nkuru yacyo yasohotse kuri uyu wa 21 Ugushyingo, kigereranya Abiy n’umunyapolitiki wo muri Myanmar witwa Aung San Suu Kyi wahawe igihembo cyya Nobel mu 1991, hanyuma na we akaba intandaro y’ihohoterwa ry’Abasilamu b’aba Rohingya muri leta ya Rakhine. Byatumye abagera mu 700,000 bahungira miri Bangladesh.
Ni aha The Independent ihera ivuga ko ubanza ari igihe cyo gutekereza kuri iki gihembo cya Nobel; niba gihabwa abagikwiye.


