Inteko Ishinga Amategeko iri gusuzuma itegeko rigenga amadini rikumira abatarize ku buyobozi

Sangiza iyi nkuru

Komisiyo ya politiki mu Nteko ishinga Amategeko y’u Rwanda irimo gusuzuma itegeko rigenga imiryango ishingiye ku myemerere bivugwa ko rigamije kurushaho guca akajagari kagaragara mu matorero, aho iri tegeko rikumira abayobozi b’amatorero badafite impamyabumenyi ya kaminuza.

Mu ngingo nsha zagarutsweho cyane harimo igaragaza ibisabwa kugirango umuntu ahagararire imbere y’amategeko, harimo ko agomba kuba afite impamyabumenyi ya kaminuza mu by’Iyobokamana cyangwa indi mpamyabumenyi ya kaminuza hiyongereyeho impamyabushobozi yemewe mu byerekeranye n’iyobokamana yatanzwe n’ishuri ryemewe.

Iyi ngingo rero akaba ari yo yatinzweho cyane kuko ubusanzwe abantu bayoboraga amatorero bishingiye, aho wasangaga ahanini amashuri asabwa benshi ntayo bagira.

Umuyobozi wungirije mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB), Dr Usta Kayitesi, yatangarije Ijwi rya Amerika ko amavugururwa yageze mu nzego za leta asaba abantu bose kuba barize akwiye no kugera ku bakozi b’amatorero.

Ati: “ Uzashinga itorero; ryaba ari itorero rimwe rinini cyangwa ari itorero rifite amashami azakora no mu bikorwa bye bya buri munsi, igikorwa cyo kwigisha cyangwa cyubaka inyingisho abayoboke be mu nzego zitandukanye bazagira..uwo agomba kuba afite amashuri. ”

Yakomeje agira ati: “ Ikindi nasobanura n’uko nk’uko byakozwe mu bakozi bal eta, nk’uko byakozwe mu nzego zitandukanye, kubaka ubushobozi byagiye bifata igihe. No kuri aba rero itegeko ritanga igihe cy’imyaka 4. ”

Yakomeje avuga ko bisobanuye ko uwabikoraga atariteguye ngo yige afite igihe cy’iyi myaka cyo gushaka ibyo yiga bijyanye n’ubushobozi bwe, akazabasha kujya kuri urwo rwego rwo kuyobora.

Umuntu uzaba ushinzwe kuyobora itorero kandi agomba kuba atarahamwe n’icyaha cya jenoside n’icy’ingengabitekerezo yayo, icy’ivangura cyangwa icyo gukurura amacakubiri, no kuba atarakatiwe burundu igihano cy’iremezo cy’igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu.

Ibi bikaba bisobanuye ko iri tegeko rishobora kuzasiga benshi batakaje ubuyobozi bw’amatorero yabo kubera ko bamwe usanga bemeza ko bashinze amatorero kubera umuhamagaro biyumvagamo ariko udafite aho uhuriye n’amashuri bize.

Dr Kayitesi akaba avuga ko kugira umuhamagaro bidakuraho kugira ubumenyi. Ati: “ Umuhamagaro ntuvuga ko udashobora. Isi turimo ni Isi ubwenge bwabaye bwinshi. N’abo twigisha, nabo barabufite. Kandi amadini menshi, amatorero menshi n’imyemerere, mu by’ukuri uburyo bakora bushaka abayoboke. Ntabwo rero byaba bikwiye mu by’ukuri gushaka abayoboke mutari ku rwego bumva. Igitekerezo cyo kuvuga ngo ni umuhamagaro, abo Imana yahamagaye iyo usomye mu bitabo bitagatifu, bahamagarwa..Imana ikanabashoboza gukora uwo muhamagaro .”

Yasobanuye ko Paul wo muri Bibiliya nawe ari mu bahamagaye kandi bikaba bizwi ko yari umuhanga w’umunyamategeko.

Ati: “ Reka rero twe kwifata nk’aho iyo Imana ihamagaye, ishaka abantu badashoboye gusa. Imana ihamagara bijyanye n’urwego n’ubushobozi bw’abantu barimo .”

Bamwe mu banyamatorero bakaba bemeza ko iri tegeko ntacyo ribatwaye ariko bagasanga hari ibikwiye kubanza gusuzumwa neza mbere yo guhita babishyira mu itegeko.

Umuyobozi w’ihuriro ry’amatorero y’abavutse ubwa kabiri mu Rwanda, Pasitoro Sengoga Joel, yatangaje ko kuri we yifuza ko imyaka bahawe yaba irenzeho kubera ko iyo mpamyabumenyi ubwayo imara imyaka 4 kandi hakaba hashobora kuvuga imbogamizi nko gusibira n’izindi, kubw’ibyo agasaba ko bahabwa imyaka 6 abantu bakabona umwanya wo kwitegura.

Ati: “ Icyo twahoze dusaba n’uko hanazirikanwa..kwigisha mu Iyobokama ni umuhamagaro kurenza uko ari competence yigwa. Igihe rero guhugurwa bidahari twasabaga ko nibura niba umuntu abaye umwigisha w’ijambo ry’Imana kumara imyaka 10 cyangwa 20 yarabikoze neza..twe twasaba ngo iyo experience nayo ishyirwe en consideration wenda asabwe certificate .”

Iri tegeko rirateganya uburyo amatorero cyangwa amadini abona inkunga, bisaba ko inkunga yose y’amafaranga yose ihawe umuryango igomba kunyuzwa kuri konti y’uwo muryango kandi iyo konti ikagomba kuba iri mu banki cyangwa ibigo by’imari byemewe mu Rwanda.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka akaba ari bwo insengero hafi 10,000 zafunzwe mu Rwanda hose zishinjwa gukorera mu kajagari, nubwo hari izigenda zuzuza ibisabwa zikongera gufungurwa.

Iri tegeko leta ikavuga ko rigamije kongera kugabanya akajagari kari gasigaye kagaragara mu matorero n’amadini mu Rwanda

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *