Inteko ya Uganda yiyemeje guhangana n’abakwirakwiza ubutinganyi bifashishije amafaranga

Sangiza iyi nkuru

Inteko ishinga amategeko ya Uganda yiyemeje guhangana n’abakwirakwiza ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina bizwi nk’ubutinganyi bifashishije amafaranga.

Umuyobozi w’iyi Nteko, Anita Annet Among, ubwo yari mu kiganiro n’abadepite bagenzi be kuri uyu wa 28 Gashyantare 2023, yatangaje ko batazemera ko hari abakomeza kugurisha indagagaciro z’abenegihugu.

Yagize ati: “Ntabwo twishimira kubona indagagaciro z’abanya-Uganda bazangiza. Ntabwo twishimira amafaranga yabo bari kwifashisha basenya umuco wacu. Ntabwo dukeneye amafaranga yabo, dukeneye umuco wacu.”

Among yavuze ko mu rwego rwo gukumira ibikorwa byo gukwirakwiza ubutinganyi, abagize Inteko ishinga amategeko kuri uyu wa 1 Werurwe 2023 baratora itegeko rirwanya uyu muco.

Uyu mudepite mukuru yavuze ko Inteko ya Uganda igiye kwereka Isi ko ubutinganyi atari ikintu gikwiye guhabwa intebe. Ati: “Ndagira ngo mbasezeranye ko nk’Inteko, tugiye kuba umucyo w’Isi.”

Among atangaje aya magambo nyuma y’aho mu cyumweru gishize Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, atangarije ko igihugu cye kitazigera giha intebe ubutinganyi nk’uko byifuzwa n’ibihugu by’i Burayi.

Museveni yagize ati: “Ntabwo tuzakurikira abayobye. Aba Banyaburayi ntabwo ari bazima, ntibumva. Twarababwiye tuti ‘Nyamuneka, iki kibazo cy’abaryamana bahuje ibitsina si icyo mwakabaye mugira igisanzwe mukanacyishimira.’ Ntabwo bumva, ntabwo bubaha ibitekerezo by’abandi kandi barashaka guhindura ibidasanzwe ibisanzwe, bakabihatira abandi. Ntabwo tuzabyemera.”

Inteko ishinga amategeko ya Uganda yemeje gutora itegeko ryamagana ubutinganyi nyuma y’impaka zimaze iminsi zibera mu ngoro yayo, zatangiye mu kwezi gushize.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *