shyaka1.png

Inteko z’abaturage zagizwe ebyiri mu cyumweru ntizivugwaho rumwe

Sangiza iyi nkuru

Inteko y’Abaturage ni inama ihuza abaturage hagamijwe gushyira ahagaragara ibibazo bihari kugira ngo bishakirwe umuti. Iyi nama ubusanzwe yabaga ku wa kabiri mu masaha ya nyuma ya saa sita ariko ubu izajya iba kabiri mu cyumweru nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anasthase kuri uyu wa 13 Ukuboza 2019.

Prof. Shyaka yatangaje ko ari mu rwego rwo kongera umusaruro w’ibisubizo abaturage bazivanamo.

” Inteko z’Abaturage, umwimerere wacu mu kwikemurira ibibazo, zavuguruwe. Zajyaga ziba 1, none zizajya ziba 2 mu cyumweru. Turasaba abaturage n’ abayobozi batandukanye kuzitabira no kuzikoresha neza kugira ngo twongere umusaruro w’ibisubizo abaturage bazivanamo.” Prof. Shyaka.

Gusa iri tangazo ntabwo ryakiriwe mu buryo bumwe. Hashingiwe ku mubare w’inama ziba mu cyumweru, amateraniro mu madini ndetse n’umuganda, bamwe babona ko byaba bigiye kujya bitwara igihe kinini, abaturage bakabura uko bakora ibikorwa byabo bibabyarira inyungu.

Hari uruhande rw’ababonye kongera igihe inteko rusange ibera nk’intambwe yo gushimirwa kuko ngo hagiye gukemurwa ibibazo byinshi biruta ibyakemurwaga ku munsi umwe.

Rusibana Claude ati: “Nibyiza cyane. Wasangaga umunsi umwe wo gukemura ibibazo igihe kiba gito, kuganira n’abaturage ku iterambere n’uruhare rwabo mu kwikemurira ibibazo ntibihabwe umwanya. Ubuyobozi bwegereye abaturage niyo soko y’imibanire n’imibereho myiza bizamura imyumvire y’umuturage.”

Gahunda y’Inteko z’Abaturage itwara amasaha abiri gusa abarimo Jean Bosco (ni ryo zina rigaragara kuri Twitter) avuga ko bitwara amasaha arenze aya ngaya.

“Ni byiza cyane ariko harebwe uburyo bitazabangamira n’imikorere kuko amasaha yo kuyijyamo iwacu mu cyaro butike turazifunga hagashira amasaha arenga atatu tutari gukora.”

Hari ababona Inteko z’Abaturage nko gutakaza umwanya kuko ngo hari aho ibivugirwamo bitajyanye no gukemura ibibazo by’abaturage cyangwa se hakabamo ubukererwe butuma gahunda yateguwe itwara igihe kinini.

Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu we ntabona ubwinshi bw’ibisubizo mu nama nyinshi.

” Prof, mukwiye guharanira ko abaturage b’u Rwanda bagaragara cyane mu bikorwa bibyara amafaranga cyangwa bibyara ibiribwa aho kubahoza mu nama. Inteko z’abaturage, umugoroba w’ababyeyi, n’izindi nama za buri ‘jo’. Kuki batajya baganira ku munsi w’umuganda? Ingo zabo bazikorera ryari? Agaciro/uburemere bw’izi nteko buzatakara kuko uko ikintu kiba inshuro nyinshi ni ko abo kiraza ishinga bagabanyuka. Inama nyinshi zibuza abantu gukora ibyongera ubukungu. Igihugu nticyakubakwa n’inama (vipindi).”

Gahunda ziteza imbere abaturage mu buryo bwose ni byiza ko zishyigikirwa gusa na none ni ngombwa ko hakurwaho imbogamizi zigaragaramo nk’ubukererwe no kudatandukira kugira ngo zibe mu buryo bubonereye buri wese. Igisubizo kuri izi mbogamizi kiri mu biganza by’abaturage n’abayobozi cyane ko twabonye bose bibareba.

Ibi ni ibitekerezo 10 mu bisaga 30 bimaze gutangwa ku itangazo rya Prof. Shyaka:
shyaka1.pngshyaka2.png

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Inteko z’abaturage zagizwe ebyiri mu cyumweru ntizivugwaho rumwe
    Ibi nibigaragaza ko abayoboze babaye banshime gusa batita nagato kubuzina bwa buri munsi bw,abaturage;
    Nigute abaturage bakora inteko 2mucyumweru,inama y,umudugudu,iyakagari, ngaho ngo mayor yasuye ngo utajyayo ngo NGALI imuhige imukuremo amafranga,umuganda,ibyo byose bigakorwa muminsi itanu kandi muriyo harimo n,umunsi w,isoko!
    Ubu koko umuturage we azikorera ryari?
    Ahubwo nihashakwe ubundi buryo bworoshye bwo gukenura ibibazo by,abaturage nibura hageho abizerwa b,umudugudu babe aribo bazajya basuzuma ibibazo by,abaturage nibananirana babohereze mubunzi.
    Ntabwo abantu innocents bagomba kuba victims y,abandi bananiranye bahora mubibazo kubwa kamere zabo .

  2. Inteko z’abaturage zagizwe ebyiri mu cyumweru ntizivugwaho rumwe
    Ibi nibigaragaza ko abayoboze babaye banshime gusa batita nagato kubuzina bwa buri munsi bw,abaturage;
    Nigute abaturage bakora inteko 2mucyumweru,inama y,umudugudu,iyakagari, ngaho ngo mayor yasuye ngo utajyayo ngo NGALI imuhige imukuremo amafranga,umuganda,ibyo byose bigakorwa muminsi itanu kandi muriyo harimo n,umunsi w,isoko!
    Ubu koko umuturage we azikorera ryari?
    Ahubwo nihashakwe ubundi buryo bworoshye bwo gukenura ibibazo by,abaturage nibura hageho abizerwa b,umudugudu babe aribo bazajya basuzuma ibibazo by,abaturage nibananirana babohereze mubunzi.
    Ntabwo abantu innocents bagomba kuba victims y,abandi bananiranye bahora mubibazo kubwa kamere zabo .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *