Intumwa z’akanama gashinzwe umutekano muri Afurika ziri muri RDC

Sangiza iyi nkuru

Intumwa z’akanama k’umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU) gashinzwe amahoro n’umutekano ziri mu ruzinduko rw’amasaha 48 muri Repubulika ya demukarasi ya Congo.

Izi ntumwa ziyobowe na Ambasaderi Willy Nyamitwe uhagarariye u Burundi muri AU zakiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RDC, Christophe Lutundula na Minisitiri w’ingabo, Gilbert Kabanda.

Nk’uko Ambasaderi Nyamitwe abyemeza, izi ntumwa zagiye kureba uko ikibazo cy’umutekano muke kimaze igihe kirekire mu burasirazuba bwa RDC gihagaze.

Ambasaderi Nyamitwe yasabye ko imirwano ihagarara kandi ko akanama ka AU gashyigikiye ibyemezo by’abakuru b’ibihugu byo mu karere by’uko ibibazo biri muri RDC byakemurwa n’ibiganiro by’amahoro.

Uruzinduko rw’intumwa z’akanama ka AU gashinzwe amahoro n’umutekano rukurikiye urw’intumwa z’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano zagiriye muri RDC mu ntangiriro z’uku kwezi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *