Itsinda ry’intumwa z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EAC, zirimo Umunyamabanga wa Leta y’u Rwanda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Prof. Nshuti Manasseh, kuri uyu wa 23 Kamena 2021 zageze mu mujyi wa Goma uri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).
Izi ntumwa ziyobowe n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr Peter Mathuki zakiriwe na Ambasaderi wa RDC muri Tanzania, Jean Mutamba, ku mupaka munini uhuza iki gihugu n’u Rwanda uzwi nka La Corniche.
EAC ku rubuga rwa Twitter yagize iti: “Intumwa za EAC zo ku rwego rwo hejuru ziyobowe n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC zageze i Goma. Muri iri tsinda, harimo Minisitiri w’u Rwanda ushinzwe EAC, Prof. Nshuti Manasseh n’abayobozi b’ibihugu bigize EAC.”
Icyajyanye izi ntumwa muri RDC ni ukugira ngo zisuzume, zirebe niba iki gihugu cyujuje ibisabwa kugira ngo cyemererwe kwinjira muri uyu muryango usanzwe ugizwe n’ibihugu bitandatu, ubusabe kimaze igihe gitanze.
Umuvugizi wa EAC, Simon Peter Owaka avuga ko kuri uyu wa 24 Kamena 2021, izi ntumwa zihura na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, akaba ari we uziha uburenganzira bwo gutangira igikorwa cy’isuzuma.
Peter Owaka tariki ya 22 Kamena yatangaje ati: “Perezida wa DRC, Nyakubahwa Felix Tshisekedi, ku wa Kane w’iki cyumweru, aramurikira intumwa za EAC mu mujyi wa Goma uri mu burasirazuba bw’igihugu.”
Byitezwe ko izi ntumwa zizakora isuzuma kugeza tariki ya 3 Nyakanga 2021. Muri iyi minsi yose, zizaba ziri muri RDC.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


